Umunyeshuri w’Umunya-Ghana yarasiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Urupfu rw’umunyeshuri w’imyaka 15 ukomoka muri Ghana witwa Javits Frimpong, warasiwe mu mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo yari mu nzira ajya ku ishuri, rukomeje gukurikiranwa n’inzego z’umutekano mu gihe hakorwa iperereza ku makuru avuga ko yari yarigeze gutotezwa n’abanyeshuri biganaga.

Umunyeshuri w’Umunya-Ghana yarasiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Javits yarashwe mu gitondo cyo ku wa 29 Ukwakira 2026, mu gace ka Bronx. Nyuma yo kuraswa yahise ajyanwa mu bitaro bya St. Barnabas, ariko aza gupfa azize ibikomere yari yagize.

Iby’urupfu rwe byakomeje kuvugisha benshi nyuma y’uko se, Thomas Frimpong, atangarije ibitangazamakuru byo muri Amerika ko umuhungu we yari amaze igihe amubwira ko atotezwa na bamwe mu banyeshuri biganaga.

Se yavuze ko Javits yari yarigeze kumubwira ko hari umunyeshuri wahoraga amuhutaza, cyane cyane mu gihe cyo gufata amafunguro ya saa sita. Yongeyeho ko ubuyobozi bw’ishuri bwari bwaramumenyesheje amakimbirane yari yagiranye n’abandi banyeshuri babiri, nyuma bakaza guhagarikwa by’agateganyo.

Abashinzwe iperereza muri Polisi ya New York barimo gukurikirana niba ibyo gutotezwa byaba bifitanye isano n’urupfu rwe, nubwo kugeza ubu nta sano iri hagati yabyo iratangazwa ku mugaragaro.

Javits yari yaravuye muri Ghana mu 2025 ajya kuba na se muri Amerika. Umuryango we wamuvuzeho ko yari umwana wakundaga kwiga kandi wifuzaga kuzaba umuganga.

Ku wa 2 Ugushyingo, abanyeshuri biganaga na we bakoze igikorwa cyo kumwibuka, basaba ubutabera no kurushaho guhangana n’ikibazo cyo gutotezwa kw’abanyeshuri ku mashuri.

Hagati aho, Perezida wa Ghana, John Dramani Mahama, yatangaje ko igihugu cye kizafasha mu kwishyura amafaranga y’urugendo rwa nyina wa Javits kugira ngo abashe kujya muri Amerika kwitabira umuhango wo gushyingura umuhungu we.

Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane neza abari inyuma y’iraswa rye n’impamvu zatumye uyu munyeshuri atakaza ubuzima.

Share