Mu Rwanda Haragaragara Izamuka Rikomeye ry’Ibiciro by’Ibishyimbo, Ibigori n’Ifumbire.

Raporo ya 74 ku kwihaza mu biribwa muri Afurika yitwa Food Security Monitor, yasohowe n’Umuryango Nyafurika Uharanira Iterambere ry’Ubuhinzi (AGRA) mu magambo ahinnye y’icyongereza, yerekana ko mu Rwanda, mu kwezi gushize kw’Ukwakira, hagaragaye izamuka rikomeye ry’ibiciro by’ibishyimbo, ibigori ndetse n’ifumbire, ikintu iyi raporo igaragaza ko giteye impungenge ku izamuka ry’ibiciro ry’ibiribwa muri rusange, ndetse n’ikiguzi cyo gutunganya umusaruro w’ubuhinzi.

Mu Rwanda Haragaragara Izamuka Rikomeye ry’Ibiciro by’Ibishyimbo, Ibigori n’Ifumbire.
Mu Rwanda Haragaragara Izamuka Rikomeye ry’Ibiciro by’Ibishyimbo, Ibigori n’Ifumbire.

Iyi raporo isesengura amasoko y’ibiribwa muri Afurika, igaragaza ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba byagaragayemo izamuka rikomeye ry’ibiciro, cyane cyane ku bishyimbo no ku ifumbire mvaruganda. 

Ibiciro by’ibishyimbo ni byo byazamutse cyane kurusha ibindi bicuruzwa byakurikiranywe mu masoko yo muri Afurika y’Iburasirazuba. Mu Kwakira byazamutseho 27.52 ku ijana, bigera ku mafaranga y’u Rwanda 1,493.89 ku kilo. 

Iri zamuka kandi, rinavugwa mu bihe bitandukanye, kuko ibiciro by’ibishyimbo byari byazamutseho 44.41 ku ijana ugereranyije n’amezi atatu yari ashize, 46.24 ku ijana ugereranyije n’amezi atandatu yari ashize, na 41.94 ku ijana ugereranyije n’Ukwakira 2025. 

Ibiciro by’ibigori na byo byazamutse ku kigero gikomeye. Iyo ubariye mu madolari ya Amerika, usanga igiciro mpuzandengo cyarazamutseho hafi 10.6 ku ijana hagati ya Nzeri n’Ukwakira, kiva ku madorali 425 kigera ku madorali 470 kuri toni imwe.

Iyi raporo, yerekana ko izamuka ry’ibiciro by’ibigori ryagaragaye mu masoko atandukanye yo muri Afurika y’Iburasirazuba, ryerekana ko ibigori biri kugenda biboneka ari bike, mu gihe ababyifuza mu karere bakomeje kuba benshi, nyuma y’uko ibiciro byari byaragabanutse mu isarura riheruka.

Umuceri wagabanyije icyuho.

Bitandukanye n’ibishyimbo n’ibigori, ibiciro by’umuceri mu Rwanda byaragabanutse mu gihe iyi raporo yakorwaga.

Mu Kwakira, igiciro mpuzandengo cy’umuceri cyagabanutseho 0.82 ku ijana ugereranyije na Nzeri, kigera ku mafaranga y’u Rwanda 1,888.51 ku kilo. Iryo gabanuka kandi, rinagaragara mu bihe bishize, kuko iyi raporo yerekana ko habayeho igabanuka rya 4.08 ku ijana mu mezi atatu ashize, ndetse na 5.81 ku ijanamu mezi atandatu ashize. 

Nubwo ibiciro by’umuceri byagabanutse mu bihe bishize,igiciro cy’umuceri kiracyari hejuru ugereranyije n’Ukwakira 2025, kuko cyiyongereye ku rugero rwa 18.23 ku ijana. 

U Rwanda, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu by’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba bigaragaramo ibiciro by’umuceri biri hejuru, aho ubu impuzandengo y’igiciro cy’umuceri kuri toni imwe ari amadolari 1,291. Igihugu cya Kenya, ni cyo kiri ku mwanya wa mbere, aho impuzandengo y’igiciro cy’umuceri muri icyo gihugu, ari amadolari 1,380 kuri toni imwe. 

Ikiguzi cy’ifumbire mvaruganda gikomeje gutera impungenge. 

U Rwanda kandi, rwagaragayemo izamuka rikomeye kandi rimaze igihe kirekire ry’ibiciro by’ifumbire mvaruganda, ugereranyije n’ibindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba byakorewe isesengura muri iyi raporo. 

Ibiciro by’ifumbire ya NPK byazamutseho 4.2 ku ijana mu Kwakira, bikaba byari byiyongereyeho 40.7 ku ijanaugereranyije n’ukwezi nk’uko umwaka ushize.

Ibiciro by’ifumbire ya Urea, byazamutseho 2.6 ku ijana mu Kwakira 2026, naho ugereranyije Ukwakira 2025 n’Ukwakira 2026, ibi biciro byariyongereye ku rugero rwa 67.1 ku ijana.

AGRA yagaragaje ko iri zamuka riteye impungenge ku bushobozi bw’abahinzi bwo kugura inyongeramusaruro, ivuga ko u Rwanda rukomeje kugaragaramo izamuka rikomeye kandi rimaze igihe kirekire kurusha iryagaragaye mu masoko y’ibindi bihugu byakorewe isesengura. 

Izamuka ry’ibiciro by’inyongeramusaruro z’ubuhinzi, rishobora kongera ikiguzi cy’umusaruro ku bahinzi, cyane cyane abashingira ku kugura ifumbire mvaruganda.

Iteganyagihe ry’imvura rishobora gufasha mu kubona umusaruro w’ubuhinzi uhagije.

Iyi raporo, yanakomoje ku mihindagurikire y’ibihe mu Burasirazuba bwa Afurika, mu gihe ibihugu bigize aka karere biri kwinjira mu gihembwe gishya cy’ihinga.

Ku bihugu by’abaturanyi ari byo u Rwanda n’u Burundi, iteganyagihe ry’igihe cya vuba rigaragaza ko hashobora kugwa imvura irenze isanzwe igwa muri ibi bihe, igishobora gutuma ubuhehere mu butaka bwiyongera, bityo n’ibihingwa bigakura neza. 

Icyakora, iyi raporo iraburira ko inyungu z’iyo mvura zizaterwa n’uko izagenda igwa mu bihe bitandukanye, ivuga ko imvura nyinshi igwa mu gihe gito cyangwa ikarenga urugero ishobora guteza ibibazo.

Iteganyagihe rusange mu karere riracyarimo igisa n’urujijo, ahanini bitewe n’uko ubukana bw’ikinyagihe cya El Niño bukomeje guhindagurika biganisha ku gukomera kurushaho, bikaba byitezwe ko iki kinyagihe kizateza ingaruka mbi zitandukanye mu bice bya Afurika.

Raporo ya AGRA y’ukwezi k’Ukwakira 2026 ku kwihaza mu biribwa muri Afurika, iragaragaza isano iri hagati y’ibiciro by’ibiribwa, ikiguzi cy’inyongeramusaruro z’ubuhinzi n’imihindagurikire y’ikirere. Iragaragaza kandi akamaro ko gukurikirana uko ibiciro ku masoko bigenda bihindagurika, no gushyigikira abahinzi mu gutunganya umusaruro wabo, mu gihe ibihugu bitegura ibihembwe by’ihinga bya 2026/2027.

Share