Microsoft Ihanganye n’Ikibazo cy’Ihagarara Ritunguranye rya Zimwe muri Serivisi Zayo.

Ikigo cy’ikoranabuhanga cya Microsoft, kiratangaza ko kiri gukora ibishoboka byose kugira ngo gikemure ikibazo gikomeye cyahungabanyije imikorere ya serivisi zitandukanye zacyo ku isi, aho bivugwa ko ibihumbi by’abazikoresha bahuye n’imbogamizi mu kuzigeraho.

Microsoft Ihanganye n’Ikibazo cy’Ihagarara Ritunguranye rya Zimwe muri Serivisi Zayo.

Muri serivisi zagizweho ingaruka, harimo Microsoft Teams, Outlook na Copilot, porogaramu y’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano ya Microsoft. Iki kibazo cyatewe n’ihungabana ry’imiyoboro y’itumanaho nk’uko iki kigo cyabitangaje.

Izindi serivisi ziri mu zagize ikibazo cyo kudakora, harimo uburyo bwa Microsoft 365 bukoreshwa cyane n’ibigo mu kunoza imikorere yabyo hifashishijwe Murandasi, hamwe na porogaramu ya OneDrive yifashishwa mu kubika ibintu kuri Murandasi. 

Kuwa 12 Ugushyingo 2026, ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha ngengamasaha ya GMT, ni ukuvuga saa mbili z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda, urubuga Downdetector rukurikirana ibibazo by’ihungabana rya serivisi zo kuriMurandasi, rwari rumaze kwakira raporo zirenga 140,000 z’abantu bagize ibibazo byo gukoresha serivisi ya Microsoft yitwa Outlook.

Icyakora, serivisi  zo kohererezanya ubutumwa no gukorera inama kuri Murandasi zakomeje gukora nk’uko bisanzwe.

Mu itangazo ryashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Ikigo cy’ikoranabuhanga cya Microsoft, cyavuze ko ikibazo cyatewe no guhagarara mu buryo butunguranye kwa seriveri nyinshi, bituma izari zisigaye ziremererwa n’akazi kenshi. 

BBC yatangaje ko nta bimenyetso biraboneka bigaragaza ko icyo kibazo cyaba cyatewe n’igitero cy’ikoranabuhanga. 

Iryo hungabana, ryagize ingaruka no ku bindi bigo bikoresha sisiteme za Microsoft, harimo Anthropic na OpenAI. Ikigo cya OpenAI cyakoze uburyo bw’ubwenge buhangano bwa ChatGPT, cyavuze ko kiri gukora iperereza kuri icyo kibazo,nyuma y’uko zimwe muri serivisi zacyo zitangiye kudakora nk’uko bisanzwe.

Ikigo cy’ikoranabuhanga cya Microsoft, cyatangaje ko imirimo yo gusubizaho serivisi zacyo zose iri kugenda neza, kandi ko iri gukora ibishoboka byose mu buryo bwihutirwa kugira ngo icyo kibazo gikemuke burundu.

Share