Perezida Kagame yageze i Washington D.C

Perezida Kagame yageze i Washington, D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yitabiriye isinywa ry'amasezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

 

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame yageze muri Amerika kuri uyu wa Gatatu, bikaba biteganyijwe ko amasezerano azashyirwaho umukono ku wa Kane imbere ya Perezida wa Amerika, Donald Trump.

Amasezerano azasinywa ni ay’ubufatanye bw’u Rwanda na RDC mu rwego rw’ubukungu, azashimangira andi yasinyiwe i Washington D.C tariki ya 27 Kamena.

<iframe width="704" height="396" src="https://www.youtube.com/embed/QmmKb-pcPCU" title="AMASEZERANO Y’AMAHORO MURI #DRC:Akaburiye mu isiza kazaboneka mu isakara?" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share" referrerpolicy="strict-origin-when-cross-origin" allowfullscreen></iframe>

Amerika yasobanuye ko amasezerano y’ubufatanye mu bukungu azaba ari yo ya nyuma, igaragaza ko ifite icyizere ko azafasha akarere k’Ibiyaga Bigari kugera ku mahoro arambye.

I Washington D.C hagiyeyo abandi bakuru b’ibihugu byo mu karere barimo Félix Tshisekedi wa RDC, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na Dr. William Ruto uyobora Kenya n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Abandi bategerejwe i Washington barimo uhagarariye Leta ya Qatar, Togo n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Bose bazitabira umuhango w’isinywa ry’aya masezerano.

Share