Abanye-Congo batangiye guhungira mu Rwanda kubera intambara iri kubera Kamanyola
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Rusizi, hakiriwe abaturage bari hagati ya 150 na 200 bo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bahungiye mu Rwanda kubera umutekano muke uri guterwa n’intambara iri kubera mu gace ka Kamanyola.
Ni imirwano imaze iminsi ibiri yumvikanira muri aka gace ka Kamanyola muri Teritwari ya Walungu, muri Kivu y’Amajyepfo.
Iyi mirwano ihuje ingabo za leta ya Congo n’Umutwe wa AFC/M23 uharanira uburenganzira bw’abanyekongo by’umwihariko abavuga ikinyarwanda.
Kugeza mu masaha ya hafi Saa kumi n’ebyiri asanzwe afungirwaho umupaka, urujya n’uruza rwari urusanzwe.
Ku rundi ruhande ariko, ahagana sa kumi n’ebyiri n’iminota mike, kuri uyu mupaka hakiriwe abanye-congo bari hagati ya 150 na 200.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel ashimangira ko aba banye-Congo bagiye gufashwa byihuse.
Abanye-Congo bakiriwe, biganjemo abagore n’abana; bose bakaba barimo guhunga umutekano muke uru mu bice batuyemo: ni mu gihe ubusanzwe umupaka wa Kamanyola-Bugarama unyurwaho n’abantu bava mu bihugu byombi bari hagati ya 150 na 300 ku munsi.
Kurikira ikiganiro kivuga ku biri kubera muri RDC