Guverinoma y’u Rwanda Irizeza ko Ibura ry’Amata ku Masoko Rigiye Kugabanuka.

Minisitiri w’Intebe Justin Nsengiyumva, yabwiye abagize inteko ishinga amategeko kuri uyu wa 2 Ukwakira 2026, ko ibura ry’amata ku masoko rigiye kugabanuka, nyuma y’uko ibibazo by’indwara yari yarafashe amatungo yuza ndetse n’imvura yari nke mu gihugu biri gukemuka.

Guverinoma y’u Rwanda Irizeza ko Ibura ry’Amata ku Masoko Rigiye Kugabanuka.

Minisitiri Nsengiyumva, yagaragaje ko ikibazo cy’amata yabaye make ku isoko, cyagaragaye cyane mu mezi abiri ashize.

Minisitiri Nsengiyumva, yahumurije abanyarwanda, yemeza ko iyo ndwara ifata amatungo yuza yamaze guhashywa, icyatumye amasoko y’amatungo yongera kurema ndetse n’ibiciro by’ibikomoka ku matungo nk’inyama na byo bikagabanuka.

Yagize ati, “Turizera ko n’amata azongera kuboneka cyane ku masoko, kuko imvura yongeye kugwa mu gihugu.”

Guverinoma y’u Rwanda, ivuze kuri iki kibazo, mu gihe cyari kimaze iminsi kivugwa, kigahuzwa n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe, ubuke bw’amazi ndetse n’ibura ry’ubwatsi. 

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri, itangazamakuru ryageze ku maduka 9 yo mu bice binyuranye by’umujyi wa Kigali nka Gishushu, Nyarutarama na Gisimenti, maze bigaragara ko iduka rimwe gusa ari ryo ryari rifite amata yo gucuruza. Muri icyo gihe, uruganda rw’Inyange Industries, na rwo rwatangaje ko rwagize ikibazo cy’igabanuka ry’ibikomoka ku mata rutunganya mu gihe cy’impeshyi.

Aborozi, na bo bemeye ko amata yagabanutse mu minsi inka zitabonaga amazi n’ubwatsi buhagije.

Umworozi umwe wo mu karere ka Nyagatare mu ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko mu gihe gisanzwe, inka ze azikama Litiro zirenga ijana z’amata ku munsi, ariko mu gihe cy’impeshyi, ntiyashoboraga kubona Litiro zigeze kuri 20.

Undi mworozi wo mu karere ka Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru, we yavuze ko inka yari isanzwe ikamwa Litiro 10 z’amata ku munsi, itashoboraga gukamwa Litiro zirenze 2 z’amata ku munsi. 

Mu ntangiriro z’ukwezi gushize kwa Nzeri, i Nyabugogo mu mujyi wa Kigali, agakarito k’amata y’uruganda rwa Inyange Industries, kagurwaga amafaranga y’u Rwanda 19,000 mu maduka amwe n’amwe. Umwe mu bacuruzi, yavuze ko ako gakarito mbere kacuruzwaga ku mafaranga y’u Rwanda 8,500, ariko kaza kuzamuka mu biciro kuko n’ikiguzi cy’ikiranguzo na cyo cyazamutse. 

Ibiciro by’ako gakarito wasangaga bihindagurika mu mujyi wa Kigali, kuko hari amaduka amwe n’amwe yakagurishaga ku mafaranga y’u Rwanda 8,500, ariko ugasanga hari n’andi agacuruza ku giciro cyo hejuru.

Guverinoma y’u Rwanda, yizera ko ubukene bw’amata ku isoko bugiye kugabanuka, kuko u Rwanda rugeze mu gihe cy’umuhindo kibonekamo imvura, ikizatuma abahinzi babona amazi n’ubwatsi buhagije bwo kugaburira amatungo yabo.

Share