Kompanyi Hapag-Lloyd itwara ibicuruzwa mu mato yaguriye ibikorwa byayo mu Rwanda
Kompanyi Hapag-Lloyd yo mu Budage itwara ibicuruzwa mu mato, yatangaje ko yaguriye ibikorwa byayo mu Rwanda, u Burundi na Namibia, mu rwego rwo kwagura serivisi zayo ku mugabane wa Afurika.
Kuri uyu wa 1 Ukwakira 2026, iyi kompanyi yatangaje ko yafunguye ibiro bishya muri ibyo bihugu, bikaba biri mu ngamba zayo zo kwegera abakiliya no kunoza serivisi z’ubwikorezi bw’ibicuruzwa muri Afurika.
Hapag-Lloyd yatangiye ibikorwa byayo mu wa 1847, ubwo imwe mu masosiyete yayibanjirije yashinzwe i Hamburg mu Budage. Mu wa 1970, Hapag yahujwe na North German Lloyd, havamo Hapag-Lloyd AG ikorera ku rwego mpuzamahanga.
Kugeza ubu, Hapag-Lloyd ni imwe mu masosiyete akomeye ku isi mu gutwara ibicuruzwa mu mato, aho ifite amato agera kuri 300 ndetse n’ibiro birenga 396 bikorera mu bihugu 139.
Mu Rwanda, ibikorwa bishya bya Hapag-Lloyd bizatangirira i Kigali, mu gihe iyi kompanyi ikomeje kwagura ibikorwa byayo no gushimangira serivisi z’ubwikorezi bw’ibicuruzwa hagati y’u Rwanda n’andi masoko yo ku isi.