Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego yo kongera umusaruro w’ubuhinzi ku kigero cya 50% mu myaka itanu iri imbere
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu yo kwihutisha iterambere NST 2 (2024-2029), Yagaragaje ko icyerekezo nyamukuru ari uguteza imbere ubukungu bushingiye cyane ku buhinzi, hagamijwe kwihaza mu biribwa, kongera ibyoherezwa mu mahanga no guhanga imirimo mishya.

Nk’uko biteganywa n’Ingingo ya 119 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, Minisitiri w’Intebe agomba gushyikiriza imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko gahunda ya Guverinoma bitarenze iminsi 30 atangiye imirimo ye.
Mu rwego rw’ubukungu, Guverinoma igamije kuvugurura no kunoza ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi hagamijwe kongera umusaruro no guha agaciro ibikorerwa mu gihugu.
Guverinoma yiyemeje kongera umusaruro ku bihingwa ngandurarugo byatoranyijwe ku kigero cya 50%, birimo ibigori, ibishyimbo, ibirayi, umuceri, imyumbati, soya, ingano, ibitoki, imboga n’imbuto.
Yiyemeje kandi gukoresha neza ifumbire n’imbuto z’indobanure, ku buryo ikoreshwa ry’ifumbire rizava ku mpuzandengo y’ibiro 70 kuri hegitari rikagera hafi ku biro 95, hashingiwe ku miterere y’ubutaka ndetse no kureshya ishoramari mu buhinzi hagamijwe guhanga udushya no guteza imbere ubuhinzi bugezweho.
Minisitiri w’Intebe yagize ati: “Kongera umusaruro bizagerwaho binyuze mu kongera ikoreshwa ry’ifumbire n’imbuto z’indobanure, tuzashyira imbaraga mu kongera ingano yabyo ndetse no kubigeza ku bahinzi ku gihe”.
Guverinoma izibanda ku kongera umusaruro w’ibihingwa byoherezwa mu mahanga nk’ikawa, icyayi, ibireti, indabo, imboga n’imbuto. Hazashyirwa kandi imbaraga mu gusazura ibiti by’ikawa bishaje, kugeza ingemwe nshya ku bahinzi, no kongera ubuziranenge bw’umusaruro kugira ngo uhangane ku isoko mpuzamahanga.
Izihatira kandi gushyiraho ibyanya byihariye bikorerwaho ubuhinzi bwa kijyambere, kunoza imikoreshereze y’ubutaka buhujwe hagamijwe kongera umusaruro no kuwongerera agaciro, kongera ubuso bwuhirwa bukava kuri hegitari 71.000 bugera kuri hegitari zisaga 130.000.
Muri iyi myaka 5 umusaruro wangirika nyuma y’isarura uzagera munsi ya 5% uvuye kuri 13,8% wariho muri 2023, binyuze mu kubaka ubwanikiro, ubuhunikiro no kongera ubushobozi bw’inganda zitunganya umusaruro.
Ati: “mu rwego rwo kugabanya umusaruro wangirika nyuma y’isarura hazanozwa imicungire y’umusaruro ku buryo umusaruro wangirika uzagera munsi ya 5% uvuye kuri 13,8% muri 2023. Bizasaba kongera ibikorwa remezo harimo ubwanikiro n’ubuhunikiro no gushyiraho imbaraga mu buryo bwo kugeza umusaruro ku masoko no kongera ubushobozi bw’inganda ziwutunganya”
Hazakoreshwa uburyo butandukanye bwo kuhira kandi hakongerwa amaterasi y’indinganire akava kuri hegitari 142,000 akagera kuri hegitari 167.000 ndetse hakubakwa amaterasi yikora mu bice byinshi by’igihugu.
Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin yashimangiye ko izi gahunda zizashyirwa mu bikorwa ku bufatanye bwa Guverinoma, abikorera, inzego z’ubushakashatsi n’abaturage, kugira ngo ubuhinzi n’ubworozi bibe urufunguzo rw’iterambere ry’igihugu mu myaka itanu iri imbere.
Dr Nsegiyumva Justin yashyizwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe taliki 23 Nyakanga 2025, arahirira izi nshingano taliki 25 Nyakanga 2025 akaba yarasimbuye Dr Edouard Ngirente wari umaze imyaka 8 muri izi nshingano.