Umubano w’u Rwanda n’amahanga ushingiye ku bukungu n’umutekano – Minisitiri Nduhungirehe
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko umubano w’u Rwanda n’amahanga wubakiye ku nkingi ebyiri z’ingenzi zirimo ubukungu n’umutekano, ashimangira ko ari byo byatumye igihugu gikomeza kwagura imikoranire n’ibihugu byo hirya no hino ku Isi.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro cyatanzwe mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano, aho yagaragaje intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kwagura no gukomeza umubano warwo n’amahanga kuva mu 2003.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko mu mwaka wa 2003 u Rwanda rwari rufite Ambasade 20 mu bihugu by’amahanga, ariko kuri ubu zimaze kugera kuri 50, zikwirakwira mu migabane yose y’Isi.
Ati “Ndetse na Ambasade z’amahanga zariyongereye kuko mu gihe cy’Umushyikirano wa mbere twari dufite Ambasade 16 gusa, ariko ubu zimaze kuba 47.”
Yongeyeho ko u Rwanda rumaze kuba igicumbi cy’imiryango mpuzamahanga itandukanye, aho imiryango 22 ifite icyicaro mu Rwanda, ibintu bigaragaza icyizere mpuzamahanga igihugu gifitiwe.
U Rwanda kandi rubarizwa mu miryango mpuzamahanga ikomeye irimo Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (Francophonie) n’Umuryango wa Commonwealth, ndetse rukagira uruhare rugaragara mu bikorwa byo kubaka Afurika Yunze Ubumwe.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko mu Rwanda hamaze kubera inama mpuzamahanga nyinshi z’ingenzi, anibutsa ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yigeze gushyirwaho kuyobora Akanama ka Afurika Yunze Ubumwe gashinzwe kuyivugurura.
Ati “Ibyo byose byerekana ko u Rwanda rubanye neza n’amahanga kandi tuzakomeza kuwushimangira no kuwuteza imbere.”
Yagarutse kandi ku ruhare rw’Abanyarwanda batuye mu mahanga (Diaspora), avuga ko bakomeje gukangurirwa kwishyira hamwe, gukunda igihugu no kuruhagararira neza aho bari hose.
Minisitiri Nduhungirehe yerekanye ko uruhare rwa Diaspora mu bukungu bw’igihugu rwiyongereye ku buryo bugaragara, binyuze mu mafaranga bohereza mu Rwanda.
Ati “Mu gihe cy’Umushyikirano wa mbere, amafaranga Abanyarwanda baba mu mahanga boherezaga mu gihugu yari miliyoni 9,6 z’amadorali y’Amerika, ariko ubu ageze kuri miliyoni 502 z’amadorali. Ni ukuvuga ko byikubye hafi inshuro 52.”
Yongeyeho ko Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gushora imari mu Rwanda, ndetse bakagira uruhare mu bikorwa by’iterambere birimo Chana Challenge, Dusangire Lunch n’ibindi.
Byongeye kandi, Diaspora igira uruhare mu kohereza Abanyarwanda bize kandi bafite ubunararibonye mu mahanga, bagataha gufasha igihugu mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, imyuga, uburezi n’izindi.
Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko Diaspora ifite uruhare rukomeye mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu, ashimangira ko Guverinoma izakomeza gushyiraho uburyo bworohereza Abanyarwanda baba mu mahanga kugira ngo bakomeze kugira uruhare rufatika mu iterambere ry’u Rwanda.
Abitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano bateraniye muri Kigali Convention Centre baganira ku mibereho n’iterambere ry’u Rwanda mu cyerekezo cy’ahazaza.