Hon. Frank Habineza arasaba Ko Abagize Uruhare mu Gukopeza Abanyeshuri Ibizamini Bahanwa by’Intangarugero.
Ubwo Minisiteri y’Uburezi ifatanyije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’igenzura ry’amashuri (NESA) yatangazaga amanota y’ibizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye kuwa 20 Kanama 2026, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko amanota y’abanyeshuri barenga 7,000 atatangajwe kuko bakekwagaho gukopezwa Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.
Nyuma yo gukora iperereza, Minisiteri y’Uburezi yahaye andi mahirwe abafashijwe gukopera ibizamini, maze bahabwa ibindi bizamini kuva kuwa 2 kugeza kuwa 4 Nzeri 2026.
asobanura iki cyemezo, Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengiyumva, yagize ati, “Iperereza ryagaragaje ko gukopera no gukopeza byabaye muri ibyo byumba by’amashuri. Ubwo rero, rimaze kubyerekana, twagombaga kugira ibyemezo dufata bijyanye n’ibyo ngibyo byari byagaragaye.
Twari dufite amahitamo abiri. Twashoboraga gukurikiza amabwiriza ariho, aho ibizamini bakoze biteshwa agaciro bakabona zeru, ibi bigatuma abanyeshuri benshi basibira. Ariko na none, iperereza ryerekanye ko hari abantu bakuru babigizemo uruhare, cyane cyane abantu bari bashinzwe ibizamini. Tuza gusanga ayo mahitamo yo guhana abana, aho bizamini byose bakoze babibonamo zeru bagasibira, byaba bikabije. Nuko dushaka kurengera inyungu z’abana, ni na yo mpamvu twabahaye amahirwe yo kugira ngo basubiremo ibizamini, noneho babikore neza.”
Mu kiganiro yagiranye na KPMedia, Hon. Frank Habineza, yashimiye Minisiteri y’Uburezi ku cyemezo yafashe cyo kugaragaza iki kibazo no guha amahirwe ya kabiri abanyeshuri bafashijwe gukopera.
Yagize ati, “Ndashimira Minisiteri y’Uburezi ko yabashije kumenya iki kibazo ikakigaragaza, kuko iyo itaza kukigaragaza ntabwo twari kukimenya, ndetse ikindi nyishimira, ni uko yabashije guha amahirwe bano bana yo kuba bakora ikindi kizamini.”
Hari ushobora gutekereza ko abo banyeshuri bagombaga guhanwa aho guhabwa ikindi kizamini. Hon. Frank Habineza yavuze kuri iyi ngingo agira ati, “Abana ntabwo ari bo bibye, barahawe. Abarimu babibahaye n’abayobozi babigizemo uruhare bagomba guhanwa kuko bakoze icyaha bakizi, bafite n’inyungu yabo ngo amashuri yabo azamenyekane, bazabone amafaranga, bazabone abanyeshuri benshi cyane, urumva ko bariya bo babigambiriye. Ariko abana bo, bakoresheje ibyo bahawe, bo nta ruhare babigizemo. Ndashimira Minisiteri y’Uburezi yabahaye amahirwe ya kabiri, ariko nkamagana n’abayobozi babigizemo uruhare, ahubwo bo bagomba no kubihanirwa.”
Mu rwego rwo kwirinda ko gukopera cyangwa gukopeza ibizamini bya Leta byakongera kugaruka, Hon. Frank Habineza, yasabye inzego zirebwa
Yagize ati, “Umutekano w’ibizamini na wo ugomba kurindwa cyane. Twese twarize, nanjye hari ikigo nizeho mu mashuri yisumbuye, nari mfite abarimu bateguraga ibizamini bya Leta bakanabikosora. Ariko abo barimu, ntabwo bigeraga batubwira ngo iki kibazo kizaza mu kizamini! Icyo bakoraga, baratwigishaga, bakaduhata ibibazo, bakaduha ibibazo nk’ijana mu isomo runaka niba ari ubukungu, tukabyiga byose. Twagira Imana muri ibyo bibazo ijana, hakazamo ibibazo nk’icumi mu byo twize, ariko twarize n’ibindi bintu byinshi cyane. Umwarimu w’umwuga, n’iyo yaba ategura cyangwa akosora ibizamini, ntabwo agomba kubwira abana ngo iki kibazo kizaza mu kizamini. Ahubwo we arababwira ngo mubisome byose, hashobora kuzagira ibiza mu kizamini. Umwarimu wese aba yifuza ko abanyeshuri be bose batsinda, ariko ntabwo ababwira ikizamini ngo ni iki.”
Yakomeje agira ati, “Hari uburyo ibizamini bitegurwamo. Ntabwo abantu bamwe bagomba kumenya ibizamini bya nyuma kuko barabitegura, hakaba irindi tsinda rigomba kubihuza, n’irindi bizahuza ibya nyuma, ariko bakagira n’ibizamini bitandukanye, ku buryo hagize ikizamini kimenyekana, bahita bagikuraho mbere y’uko gikorwa bakazana ikindi. Nubwo ntize uburezi cyane, ariko mbona ko hari uburyo bwinshi bakoresha mu kurinda umutekano w’ibizamini.”
Mu gusoza kuri iyi ngingo, Hon. Frank Habineza, yasabye Minisiteri y’Uburezi n’izindi nzego bireba gushyiraho amabwiriza ahamye asobanura uko abanyeshuri batsinze ibizamini bya Leta boherezwa mu bigo by’amashuri, kugira ngo hatagira utekereza ko umunyeshuri runaka yoherejwe mu kigo kizwi, kubera ko hari indi mpamvu yabiteye itari ugutsinda.
Hon. Frank Habineza kandi, yasabye Minisiteri y’Uburezi gukorana bya hafi na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu kugira ngo hirindwe ko kohereza abana mu bigo by’amashuri byasubiza inyuma ubumwe bw’Abanyarwanda.
Nyuma y’uko hamenyekanye ko hari abanyeshuri bafashijwe gukopera ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, iperereza ry’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ryaratangiye, ndetse mu mpera z’icyumweru gishize, urwo rwego rwatangaje ko abantu 81 bakekwaho uruhare muri iki kibazo batawe muri yombi, ndetse 39 muri bo berekwa itangazamakuru. Urwo rwego, rwatangaje ko abatawe muri yombi bose, bakurikiranyweho ibyaha bitatu ari byo, Gukoresha nabi ububasha bw’akazi, kumena ibanga ry’akazi, no guhimba, guhindura cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.