OIF: U Rwanda na Seychelles baganiriye ku kandidatire ya Louise Mushikiwabo
Minisitiri w’abakozi ba Leta n’Umurimo, Madame Christine Nkulikiyinka, kuwa gatandatu tariki 21 Werurwe 2026, yahuye na Visi-Perezida w’ibirwa bya Seychelles, Sébastien Pillay, maze baganira kuri kandidatire ya Madame Louise Mushikiwabo, nk’umukandida ku bunyamabanga bw’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa, (Organisation internationale de la Francophonie) (OIF, ndetse banaganira ku mubano usanzwe uri hagati y’u Rwanda n’ibyo birwa.

Uru ruzinduko rwa Madame Nkulikiyinka, ni kimwe mu bikorwa bya Dipolomasi bikomeje gukorwa na Guverinoma y’u Rwanda, mu rwego rwo gushakira amajwi Madame Louise Mushikiwabo, kugira ngo atorerwe kuba umunyamabanga wa OIF kuri Manda ya gatatu. Mu bikorwa bisa n’iki, mu ntangiriro z’iki cyumweru, minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yari yahuye n’ubuyobozi bw’igihugu cya Djibouti, ndetse kandi na Minisitiri w’imikino, Nelly Mukazayire, na we yari yahuye n’abayobozi b’ibihugu bya Sénégal ndetse na Mauritania.
Biteganyijwe ko amatora y’umunyamabanga mukuru wa OIF azaba mu kwezi kw’Ugushyingo uyu mwaka, mu murwa mukuru w’igihugu cya Cambodje ari wo Phnom Penh, ubwo hazaba hari kuba inama y’uyu muryango.
Madame Louise Mushikiwabo, amaze kuyobora uyu muryango kuri Manda ebyiri. Bwa mbere, yatowe mu mwaka wa 2018, ndetse yongera gutorwa mu mwaka wa 2022. Uyu wahoze ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga natsinda amatora yo muri uyu mwaka, azaba abaye umuntu wa kabiri mu mateka y’uyu muryango ubaye umunyamabanga mukuru wawo kuri manda eshatu.