Uganda: Mukuru w’Umwami Mushya wa Tooro yitabye Imana.

Kuri uyu wa kabiri, ni bwo ibinyamakuru byo muri Uganda byatangaje urupfu rw’Igikomangoma David Kijanangoma Araali, wari mukuru wa Edward Kijanangoma Amooti I wari uherutse gutangazwa nk’umwami mushya wa Tooro

Uganda: Mukuru w’Umwami Mushya wa Tooro yitabye Imana.

Urupfu rw’icyo Gikomangoma, rwemejwe n’umuvugizi w’ubwami bwa Tooro Vincent Mugume, aho yatangaje ko David Kijanangoma Araali yaguye mu bitaro bya Mulago, aho yavurirwaga indwara ya Kanseri yari amaranye hafi umwaka.

Mu kwezi kwa Mata uyu mwaka, umuryango wa Nyakwigendera David Kijanangoma Araali, watangiye gusaba ubufasha bw’amafaranga yo kumuvuza, nyuma y’uko umubiri we utangiye kumererwa nabi cyane. Yahise ajyanwa mu bitaro bya Nakasero aho yatangiye kuvurirwa indwara ya Kanseri hakoreshejwe imiti. Ni mu gihe yari akeneye Miliyoni 700 z’Amashilingi ya Uganda kugira ngo ajye kuvurirwa mu gihugu cy’Ubuhinde.

Urupfu rwa David Kijanangoma Araali, ruje nyuma y’iminsi mike hadutse ubwumvikane buke hagati y’umuryango w’ubwami bwa Tooro ndetse n’itsinda rishinzwe gutangaza umwami mushya ryitwa Babiito, nyuma y’itanga ry’uwari umwami wa Tooro ari we Oyo Nyimba Kabamba Iguru IV. Umuryango w’ubwami, wavuze ko umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru IV yatanze asize umwana w’umuhungu ari na we wagombaga kumusimbura, nyamara iryo tsinda rya Babiitoryo ratangaje ko uwo mwana atazwi, ko rero Edward Kijanangoma Amooti I ari we mwami mushya wa Tooro.

Mu mateka aheruka y’ubwami bwa Tooro, David Kijanangoma Araali yari umwe mu bataravuzweho rumwe bitewe n’uko yagaragaraga. Mu mwaka wa 2015, David Kijanangoma Araali,yamaganye ashize amanga ubuyobozi bw’umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru IV wari mubyara we, aho yamushinjaga kutuzuza neza inshingano ze. Icyo gihe, yahise yitangaza nk’umwami mushya wa Tooro, icyahise gikurura igisa n’amakimbirane mu muryango w’ubwami.

David Kijanangoma Araali, yari umwuzukuru w’uwigeze kuba umwami wa Tooro ari we Sir George David Rukidi III. 

Urupfu rwa David Kijanangoma Araali, ruje nyuma y’iminsi mike umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru IV atabarijwe mu musezero wa Karambi.

Vuba aha, byitezwe ko umuryango wa Nyakwigendera David Kijanangoma Araali ndetse n’ubuyobozi bw’ubwami bwa Tooro, buzatangaza amakuru arambuye ajyanye n’imihango yo kumushyingura.

Share