Urwibutso n’umurage bya Senateri Mukabalisa Donatille
Mu gitondo cyo kuwa 30 Nyakanga 2026, ni bwo hamenyekanye inkuru y’akababaro y’itabaruka rya Donatille Mukabalisa waguye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal aho yari amaze igihe arwariye. Nyakwigendera, yari umaze imyaka irenga 20 mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, aho yayoboye umutwe w’Abadepite kuva muri 2013 kugeza muri 2024, ubu akaba yari umusenateri icyarimwe n’umuyobozi w’ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu (PL).
Mu rwego rwo kumuha icyubahiro nka KPMedia, twagarutse ku kiganiro twagiranye na Nyakwigendera mu mezi asaga umunani ashize, aho yatuganirije ku byo yanyuzemo by’umwihariko mu gihe yari mu nteko ishinga amategeko.
Nyakwigendera Hon. Donatille Mukabalisa wavukiye mu karere ka Bugesera mu ntara y’Iburasirazuba, yatubwiye ko akiri muto hari ibyamubabaje, dore ko yavutse mu gihe u Rwanda rwari mu mateka mabi yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Yagize ati, “Ibyambabaje nibuka mu gihe cya mbere ya Jenoside ni byinshi. Hari ukubona ihezwa, itotezwa n’iyicarubozo ryakorerwaga ababyeyi n’abaturanyi.”
Iryo hezwa mu kazi no mu ishuli, Hon. Donatille Mukabalisa yatubwiye ko na we ryamubayeho, kuko hari ikigo cyashakaga kumuha akazi kuko cyamubonagamo ubuhanga, ariko yakwerekana indangamuntu yakoreshwaga icyo gihe, akazi akabwirwa ko nta gahari, kuko muri iyo ndangamuntu harimo ko yari Umututsi.
Nubwo yanyuze mu buzima bushaririye, Hon. Donatille Mukabalisa, yatubwiye ko icyamushimishije kurusha ibindi mu bwana bwe ari ukuba yarize amashuli yisumbuye kandi mu ishuli ryiza, akaza no gukomeza muri Kaminuza.
Nubwo Hon. Donatille Mukabalisa yanyuze mu bihe by’amateka mabi, yatumeneye ibanga ryatumye aba umuyoboziw’intangarugero. Yagize ati, “Uburemere bwo kudaha umwana w’umuhanga uburenganzira bwo kuba yakwiga ngo yiteze imbere, ateze imbere umuryango we, ateze imbere igihugu cye, hakabaho ihezwa mu mashuli no mu kazi, ibyo byose uharanira ko bitazongera kubaho ukundi, kandi abantu bagafatanyiriza hamwe bagashyiraho uburyo burambye kandi bukomeye butajegajega, ku buryo habaho umusingi ukomeye kugira ngo amateka ashaririye igihugu cyacu cyanyuzemo atazongera kubaho ukundi.”
Mu rwego rwo kubaka Demokarasi itajegajega mu Rwanda, Hon. Donatille Mukabalisa yashyizeho itafari rye, aho yagize uruhare mu iterambere ry’ishyaka ry’ukwishyira ukizana kwa buri muntu (PL), nyuma y’uko rishinzwe kuwa 14 Nyakanga 1991. Ntiyarekeye aho kuko yaje no kwinjira mu nteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite kuva mu mwaka wa 2003 kugeza mu mwaka wa 2008, nuko kuva mu mwaka wa 2011 kugeza mu mwaka wa 2013 akomereza muri Sena.
Nyuma y’uko agarutse mu nteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite akanawuyobora kuva mu mwaka wa 2013 kugeza mu mwaka wa 2024, hari byinshi byakozwe bitazibagirana. Mu byo Hon. Donatille yadusangije, harimo igikorwa gikomeye cyabayeho hagati y’umwaka wa 2014 n’uwa 2015, ubwo Abanyarwanda basabaga inteko ishinga amategeko gutangiza intambwe ziganisha ku guhindura itegekonshinga by’umwihariko mu ngingo zituma bitorera umuyobozi bifuza ko akomeza kubayobora.
Yatubwiye uko byari bimeze icyo gihe by’umwihariko mu gihe cyo kwakira amabaruwa yanditswe n’abaturage. Yagize ati, “Yatangiye ari makeya. Byatangiye twakira nk’ibaruwa imwe ku munsi, ukumva ni ibisanzwe, bugacya hakaza andi abiri, hashira icyumweru hakaza nk’andi abiri, ariko nyuma yatangiye kuza ari menshi pe! Noneho hatangira no kuza abantu baje bayazanye, bagashaka ko tunabonana kugira ngo batwibwirire ikibari ku mitima kugira ngo banagaragaze impamvu bifuza ko iriya ngingo ihinduka kugira ngo tugire amahirwe yo gukomeza kuyoborwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.”
Uretse ihindurwa ry’itegekonshinga, bimwe mu byo Hon. Donatille Mukabalisa yadusangije byamushimishije mu gihe yari umuyobozi w’inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite, harimo gushyiraho amategeko ajyanye n’umurongo wa Politiki igihugu cyihaye, kubaza inshingano abayobozi bamwe na bamwe hatagamijwe kubajegeza, ahubwo kubereka ahakwiriye kongerwa imbaraga kugira ngo umusaruro wifuzwa uboneke. Yatubwiye kandi ko yishimiye ko abagize inteko ishinga amategeko bafashe umwanzuro wo kujya hirya no hino mu gihugu ari benshi kandi bakajya henshi icyarimwe, kugira ngo bakorere ubuvugizi abaturage, kandi yishimiye ko uwo mwanzuro wafashije ubuyobozi mu gukemura ibibazo byabaga byagaragajwe.
Mu kiganiro twagiranye kandi, Hon. Mukabalisa yatugaragarije ibyishimo yatewe n’iterambere igihugu kimaze kugeraho, harimo igabanuka ry’abaturage bari munsi y’umurongo w’ubukene, izamuka ry’ubukungu ku muvuduko munini, ndetse no guteza imbere ihame ry’uburinganire hagati y’abagore n’abagabo.
Hon Donatille Mukabalisa, yasoje ikiganiro twagiranye yibutsa urubyiruko ko rufite umukoro ukomeye wo gusigasira ibyagezweho no kubyubakiraho bagateza imbere igihugu. Yagize ati, “Abakiri batoya bari mu gihugu cyiza kandi bafite n’umukoro ukomeye. Ushobora kubakira umuntu inzu, wayigeza ahantu ukamubwira uti uzakomeze kuko nubatse umusingi ukomeye, uzubake. Icyo gihe, nta mupaka uba ufite wo kubaka. Icyo gihe rero, winaniwe waba uri ikigwari, ariko na none, nta mpamvu yo kwinanirwa kuko uba ufite ibyiza wubakiraho kandi noneho mu gihugu cyiza kiguha uburenganzira busesuye.”
Yakomeje agira ati, “Icyo nababwira, ni ugukora bafite intego, ingorane bahuye na zo bakazikuramo amasomo kuko na byo birubaka, ariko n’ibyiza babonye bakavuga bati ese turakomeza guhanga udushya turenzeho mu buhe buryo?”
Nk’umuryango mugari wa KPMedia, twifurije Nyakwigendera Hon. Donatille Mukabalisa iruhuko ridashira.
Ushobora gukurikira ikiganiro cyose KPMedia yagiranye na Nyakwigendera Hon. Donatille Mukabalisa mu mezi asaga umunani ashize unyuze kuri iyi nzira:
https://www.youtube.com/watch?v=DNhHR7x2-Fc