Ibitabo byo mu isomero ni byo byampinduye mva ku nzozi zo kuba umunyamakuru njya mu mategeko - Prof. Sam Rugege

Prof. Sam Rugege, wahoze ari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda, avuga ko amahitamo yakoze yo kwiga amategeko atari ay’icyubahiro, ahubwo yari ishingiye ku ndangagaciro yakuye mu bitabo yasomye n’icyifuzo cyo kurengera abatishoboye.

Ibitabo byo mu isomero ni byo byampinduye mva ku nzozi zo kuba umunyamakuru njya mu mategeko - Prof. Sam Rugege

Mu kiganiro yagiranye na KPMEDIA24 k’umurongo wa YouTube yavuze k’ubuzima yabayemo akiri umwana muto aho agaragaza ko atazi amateka ahagije y’ababyeyi be ariko avuga ko ku makuru afite ari uko yavukiye ahitwa Kamwezi mu gihugu cy’ubugande.

Ati: “Njyewe navukiye Kamwezi, amateka yacu ntabwo nyazi neza ariko uko tubyumva, Sogokuru ubyara Data yimutse avuye Remera-Rukoma mu Karere ka Kamonyi naho Sogokuru ubyana Mama yaturutse I Rukara mu karere Ka Kayonza hafi y’I Gahini

Ku cyatumye yiga amategeko, yavuze ko yakuze akunda kwiga indimi cyane cyane icyongereza ariko kubera ubwinshi bw’ibitabo yasomye byigisha uburyo bwo kurenganura abantu byatumye ahindura ibyo kuzaba umunyamakuru ahubwo arahindura yifuza kuzaba umunyamategeko urenganura abarenganye.

Ati: “Mu mashuri yisumbuye nize NTARE School, nakundaga ibigendanye n’indimi nari nziko nziga icyongereza nkagikomeza ariko natangiye gusoma ibitabo nabonaga mu isomero ngasoma ibitabo bivuga ku iperereza, kubera ko intwari zabaga muri ibyo bitabo zafashaga abantu barenganye, nkabona ibintu byo kunganira abantu barenganye ari ibintu byiza, ndavuga nti noneho mu mwanya wo kuzaba umunyamakuru noneho ngiye kwiga amategeko nanjye nzajye mfasha abantu barenganye batsinde imanza zabo”

Uretse inshingano ze z’ubunyamategeko, Prof. Rugege agaragaza ko ari Umwangirikani, usenga kandi akaririmba. Nubwo yakoraga mu mirimo ya Leta, avuga ko atigeze areka ukwemera kwe.

Ati: “Nanjye ndi Umwangirikani, gufata Bibiliya n’igitabo cy’indirimbo nkajya gusenga ndabizi, nanijoro ndasenga ubundi nkaririmba. Nkiri no mumirimo ya leta najyaga gusenga ku cyumweru nasengeraga kuri Saint Etienne mu biryogo”

Mu rugendo rwe rw’umwuga, Prof. Sam Rugege yibuka kurahiza Perezida wa Repubulika Paul Kagame nk’igihe cyamuhaye ishema n’uburemere bw’inshingano yakoraga.

Ati: “Kurahiza Perezida wa Repubulik twese dukunda byampesheje ishema, Nakoraga Inshingano zanjye nka Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ariko nanjye ku giti cyanjye byaranshimishije”

Prof. Sam Rugege avuga ko yavuye mu gihugu cya Uganda mu mwaka wa 1976 aho yahise yerekeza muri Afrika y’amajyepfo ahoy amaze imyaka 28 yigisha muri Kaminuza zitandukanye zo mu bihugu nka Lesotho na Afrika y’epfo kuko yabisoje mu mwaka wa 2004.

Mu mwaka wa 2002, Prof. Rugege yagize uruhare mu gutegura inyandiko y’itegeko nshinga rishya afatanije na komisiyo yari yashyizweho yo kubikurikirana

Prof. Sam Rugege avuga ko yatangiye kujya mu mirimo ya Leta mu mwaka wa 2004. Ati: “Natangiye kujya mu mirimo ya Leta mu mwaka wa 2004, barampamagaye aho nigishaga bambaza niba nshobora kuza nanjye ngatanga umusanzu wanjye mu gihugu cyacu ndavuga nti ntabwo nabitekerezagaho ariko reka mbitekerezeho nzababwire ariko ndabishaka nyuma barampamagara nkora ikizamini cya kuvuga (Interview) muri Sena hanyuma ntangira nka Visi Perezida mu rukiko rw’ikirenga”

Yamaze imyaka 8 muri uyu mwanya, nyuma yahoo aza kuzamurwa mu ntera aba Perezida w’urukiko rw’ikirenga nyamara Atari abyiteze ahubwo yiteguraga kwisubirira mu bwarimu.

Ati: “Naje kugira amahirwe yo kuzamurwa mu ntera mba Perezida w’urukiko rw’ikirenga, ni ibintu ntatekerezaga ntari niteze ahubwo njya kurangiza manda niteguraga gusubira mu bwarimu ariko baza kumbwira ko bakinkeneye nanjye ndabyemera”

Atanga inama ku bakiri bato yo kumenya igihugu cyabo no gushishikazwa no kugiteza imbere.

Ati: “Icyo nabwira cyane cyane abakiri bato, bakwiye kumenya Igihugu cyabo no kuba basobanura uko ibintu bimeze kandi bagashishikazwa no gukomeza kugifasha no gukomeza kugiteza imbere kugirango abanyarwanda bakomeze kubaho neza”

Prof. Sam Rugege yavutse mu mwaka 1947, kuri ubu afite imyaka 78. Akomoka kuri se Canon Mutware William Iyakaremye Rugege witabye Imana afite imyaka 98 mu mwaka w’2013. Afite abana 2 b’abakobwa umwe akaba ari Umuyobozi wa Gashora Girls Academy School undi kaba yarize amategeko muri Arika y’efo akaba ari naho afite akazi.

Kuri ubu Prof. Sam Rugege ari mu kiruhuko cy’izabukuru yatangiye mu mwaka w’2022. Avuga ko nubwo ari mu kiruhuko cy’izabukuru ariko atabura utundi turimo yakora turimo gutanga ibiganiro no gukora ubuhuza.

(7) Kurahiza Perezida #Kagame||Imyaka 16 mu buyobozi bw’urukiko rw’ikirenga||Prof.Sam Rugege - YouTube

Share