Muri Nigeria, hashinzwe urwego rwa Leta rwa Baringa mu biro by’umukuru w’igihugu.

Perezida wa Nigeria Bola Ahmed Tinubu, yategetse ko hakorwa iperereza rishingiye kuri ruswa yatanzwe bigatuma hashingwa urwego rwa baringa muri Leta ye, ndetse urwo rwego rukaza no guterwa inkunga ya Leta ingana n’amadolari 950,000, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda 1,388,406,000.

Muri Nigeria, hashinzwe urwego rwa Leta rwa Baringa mu biro by’umukuru w’igihugu.

Ibiro by’umukuru w’igihugu muri Nigeria, byatangaje ko ibaruwa y’umukuru w’ibiro bya Perezidanse yerekana ko urwego rwiswe mu rurimi rw’icyongereza “Presidential Foreign Intervention Promotion Council (PFIPC) rwashinzwe mu buryo bwa baringa, ni ukuvuga ko rutegeze rubaho.

Nyuma y’iyo baruwa, polisi y’igihugu muri Nigeria, yahise itangira guhigisha uruhindu umugabo witwa Adeniyi Adeyemi Matthew, kuko yitangazaga nk’umuyobozi mukuru w’urwego rwa PFIPC kugira ngo akurikiranwe ku byaha byo gukoresha impapuro mpimbano, kwiyitirira umwuga utari uwawe ndetse n’ibindi byaha bifitanye isano.

Mbere y’uko ajya mu bwihisho, Adeniyi Adeyemi Matthew yari yarabwiye ibitangazamakuru by’imbere muri Nigeria ko arengana kandi ko afite ubwoba ko ubuzima bwe bushobora kujya mu kaga. 

Uyu mugabo, yari yaranavuze kandi ko azemera kugaragara mu rukiko kugira ngo agaragaze ko urwo rwego rwashinzwe mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ku rundi ruhande ariko, we ubwe arashinja bamwe mu bayobozi bakuru bwa Guverinoma ya Nigeria kumwaka Ruswa mu gihe yashyirwaga ku mwanya w’umuyobozi mukuru wa PFIPC ndetse no gufatira inkunga za Leta zagenerwaga urwoo rwego, ibihakanwa n’uruhande rw’ibiro by’umukuru w’igihugu.

Adeniyi Adeyemi Matthew, yasobanuye ko urwo rwego rwashyizweho mu mwaka wa 2024 mu rwego rwo kureshya abashoramari b’abanyamahanga kugira ngo bashore imari yabo muri Nigeria, ariko kugeza ubu nta gikorwa kizwi urwo rwego rwakoze.

 

Abandi bayobozi bakuru babiri b’urwo rwego na bo batangiye guhatwa ibibazo na Polisi y’igihugu muri Nigeria.

 

Iyo nkuru ikigera kuri Perezida wa Nigeria Bola Ahmed Tinubu, yahise ategeka urwego rwigenga rukora iperereza ku byaha bishingiye kuri ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano na yo (ICPC) mu magambo ahinnye y’icyongereza, gutangiza iperereza ku buryo urwo rwego rwa baringa rwashyizweho, ndetse asaba ko agomba kuba yahawe raporo kuri icyo kibazo bitarenze iminsi 30. 

Abanyamakuru, basanze urwo rwego rwa baringa rwari ruhire icyicaro gikuru mu cyanya kirimo inyubako zikoreramo zimwemuri Minisiteri ndetse n’ibindi bigo bya Leta ya Nigeria mu murwa mukuru Abuja, ndetse urwo rwego rwari runafite konti zifunguye muri banki nkuru ya Nigeria, ndetse mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2026-2027, urwo rwego rwari rwaragenewe amadolari 950,000, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda 1,388,406,000.

Nubwo bimeze bityo, ibiro bikuru by’umucungamutungu wa Leta ya Nigeria, byahakanye ko urwego rwa PFIPC rufite konti zifunguye muri banki nkuru ya Nigeria, ndetse binashimangira ko urwo rwego rutigeze ruhabwa inkunga za Leta cyangwa imishahara.

Ibiro by’umukuru w’igihugu muri Nigeria, byemeza ko ishami rya Polisi y’igihugu rishinzwe gukumira ibyaha byemeje ko ibaruwa byavuzwe ko yanditswe n’umukuru w’ibiro bya Perezidanse ya Nigeria Femi Gbajabiamila yemeza ishyirwaho ry’urwego rwa PFIPC yari impimbano. 

Dosiye y’ubushinjacyaha yagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Abuja, yerekana ko Adeniyi Adeyemi Matthew na bagenzi be baregwa ibyaha byo gukoresha inyandiko mpimbano bakiyitirira Leta, kugira ngo batangize urwego bihimbiye, bagafungura konti nyinshi muri za banki mu mazina y’urwo rwego, ndetse bakanashaka inkunga za Leta, nyamara mu nyandiko za Leta nta hantu na hamwe urwo rwego rugaragaramo.

Perezida wa Nigeria Bola Tinubu, yategetse urwego rwa ICPC gukora iperereza ku byaha bitandukanye birimo gukoresha amabaruwa mahimbano n’izindi nyandiko mpimbano zitiriwe Leta y’igihugu cye, kuvuga no kwandika ibinyoma hagamijwe gushaka inkunga za Leta ndetse no koroherezwa gusaba Viza, gufungura konti nyinshi muri za banki hifashishijwe inyandiko mpimbano ndetse n’uruhare rw’umukozi wa Leta, umuntu ku giti cye, ikigo cy’ubucuruzi cyangwa undi muntu waba yarakoraga nk’umuhuzabikorwa mu rwego rwo koroshya ishingwa ry’urwego rwa baringa.

Perezida Tinubu kandi, yanasabye abakora iperereza gusesengura ibyuho bigaragara muri Leta ayoboye bituma urwego rwa baringa rushyirwaho kugeza ubwo rukorera mu mutaka wa Leta, ndetse no gutanga inama zatuma ibyo byuho bigabanywa cyangwa bigakurwaho burundu.

Icyo kibazo cy’ishyirwaho ry’urwego rwa baringa, cyatumye Leta ya Bola Tinubu ishyirwaho igitutu n’imiryango ya Sosiyete Sivile, abanyapolitiki batavuga rumwe na we ndetse n’abanyamategeko b’inzobere, aho izo nzego zose zisaba ko iperereza rikwiriye gukora n’urwego rutegamiye kuri Leta.

Perezida Bola Tinubu, yavuze ko ibiro by’umukuru w’igihugu ndetse n’inzego za Leta zose zigomba kurindwa abaziyitirira, abakoresha inyandiko mpimbano mu izina ryazo, abakoresha nabi ububasha bahawe, ndetse n’abinjirira mu cyuho kugira ngo banduze izina rya Leta ayoboye. 

Itangazo ryaturutse mu biro by’umukuru w’igihugu bivuga kuri iki kibazo riragira riti, “Abantu bose bagize uruhare muri iki kibazo, bagomba guhanwa bikomeye hakurikijwe amategeko igihugu cyacu kigenderaho.”

Share