Ubunyarwanda tububonye mu 1994 FPR imaze gufata Igihugu- Mukama Abbas
Umunyepolitiki akaba n’Umuvunyi Mukuru Wungirije, Mukama Abbas, yavuze ko amateka mabi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yagize ingaruka ku bari abayoboke b’Idini ya Islam by’umwihariko ababarizwaga mu Ishyaka rya UNAR.
Mukama uri mu bamaze igihe kirekire muri Politiki y’u Rwanda, yavukiye mu yahoze ari Cyangugu, ubu ni mu Murenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi.
Yamaze imyaka 18 ari Umudepite ndetse yigeze kuba Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite. Kuri ubu, ni Umuvunyi wungirije ndetse na Visi Perezida w’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi, PDI
Mu kiganiro yagiranye na KP Media24, Mukama Abbas, yavuze ko yamenye ubwenge, iwabo n’abaturanyi babo benshi bari Abayisilamu, bavuga Icyarabu n’Igiswahili.
Abenshi muri abo babyeyi bari Abanyepolitiki b’abayoboke b’Ishyaka UNAR, ritumvikanaga n’Ishyaka MDR-Parmehutu.
Ati “Ababyeyi bacu baba muri urwo rwango na Leta ya Kayibanda. Ikindi n’Inyenzi zashakaga zishaka uburenganzira bwazo, zivuye i Burundi, zanyuraga mu Bugarama. Hariya iwacu niho bazaga, icyo gihe ababyeyi baraduhungishaga, ni byo twabagamo.”
Yakomeje agira ati “Niyo mpamvu ushobora kwibaza, kuko uduce tw’Abayisilamu twabaga dukikijwe n’abasirikare, ni uko abenshi bose bari aba UNAR. Ukibaza kuki Abayisilamu aho bari batuye babaga bagoswe n’Abasirikare, babazizaga ko bari mu Ishyaka rya UNAR, Ishyaka ry’Umwami.”
Mukama avuga ko hari igihe cyageze Abayisilamu bakajya bahindura amazina, bakiyita amazina y’Abakiristu kugira ngo badatotezwa na Leta ya Grégoire Kayibanda.
Ati “Byahereye ku gihe cya Kayibanda, babitaga ko ari abanyamahanga, kubera iyo mpamvu babambura ubumuntu bwabo. Ni rwa rwango Kayibanda yagiriraga Abayisilamu, abaziza ko ari abayoboke ba UNAR.”
Yavuze ko igihe cyageze Abayisilamu bakajya bavuga Igiswahili.
Ati “Haje uru rwango rwo kutubuza uburenganzira bwacu, abasaza bakavuga bati noneho Ikinyarwanda tuzakihorere tujye twivugira Igiswahili.”
Yakomeje agira ati “Ubundi Ubunyarwanda tububonye mu 1994, FPR imaze gufata Igihugu, ni bwo abantu bumvise basubiranye Ubunyarwanda bwabo.”
Mukama avuga ko ayo mateka mabi yo guhezwa kw’Abayisilamu, yabakurikiranye, agatuma no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bamwe babizira.