Minisitiri w’Intebe yifatanyije n’abatuye Karongi mu muganda wo gusubiranya ishyamba ryangiritse rya Mucuro Kalehe

Kuri uyu wa Gatandatu, taliki 25 Ukwakira 2025, Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Karongi mu muganda ngarukakwezi wabereye mu Murenge wa Rugabano, mu gikorwa cyo gutera ibiti birenga ibihumbi bitanu mu rwego rwo gusubiranya ishyamba ryangiritse rya Mucuro Kalehe, riherereye mu Kagari ka Gatuntu

Minisitiri w’Intebe yifatanyije n’abatuye Karongi mu muganda wo gusubiranya ishyamba ryangiritse rya Mucuro Kalehe

Uyu muganda wateguwe mu rwego rwo kurengera ibidukikije no gusubiranya ishyamba ryasenywe n’ibikorwa bya muntu. Mu biti byatewe, ibihumbi bitatu ni ibiti bya gakondo, ibihumbi bibiri ni ibivangwa n’imyaka, naho iby’imbuto ni 300, bikaba bigamije kongera ubwiza n’umusaruro w’iri shyamba.

Amakuru atangwa n’inzego z’ibidukikije muri ako gace agaragaza ko mu myaka 30 ishize, ishyamba rya Mucuro Kalehe ryagabanyutseho 60%, bitewe n’abaturage baryangije, abandi bakaritamo ibiti byo kubakisha no gutekesha.

Nyuma y’umuganda, Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yagiranye ikiganiro n’abaturage, abashimira uruhare bagira mu bikorwa byo kurengera ibidukikije, anabakangurira gukomeza kubungabunga ibishanga n’amashyamba, nk’imwe mu nkingi z’ingenzi zifasha u Rwanda kurwanya imihindagurikire y’ibihe.

Yagize ati: “Ni byiza ko utera igiti nawe ukavuga uti ni icyanjye ku buryo na nyuma y’imyaka 10 cyangwa 20 uzajya uvuga uti ni njye wagiteye kandi kimfitiye umumaro. Gusubiranya amashyamba nk’aya ni igikorwa gifitiye igihugu akamaro gakomeye. Tugomba kuyabungabunga kuko ni isoko y’ubuzima, itanga amazi, umwuka mwiza, n’ubutaka burumbuka.”

Minisitiri w’intebe kandi yasabye abanyarwanda guhingaahari ubutaka hose mu rwego rwo kongera umusaruro w’ubuhinzi bw’u Rwanda cyane ko Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje ko umusarura uva mu buhinzi uziyongera ku kigero cya 50% mu mwaka wa 2029.

Uyu muganda witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, abayobozi b’inzego z’ibanze, n’abaturage bagera kuri 1,200.

Mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Leta yo kongera ubuso bw’amashyamba, u Rwanda rumaze kugera ku kigero cya 30.4% cy’ubuso buteyeho amashyamba, nk’uko bigaragara muri Raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba (RFA) ya 2024. Intego ni uko mu mwaka wa 2030, igihugu kizaba gifite amashyamba agera kuri 35% by’ubuso bwose.

Nk’uko byagaragajwe muri raporo y’ubushakashatsi bwakozwe na CIFOR-ICRAF mu mwaka wa 2019, Akarere ka Karongi gafite hegitari 79,298 z’ubutaka bwose, aho amashyamba agera kuri hegitari 23,915, bingana na 30.2% by’ubuso bw’akarere. Iyo raporo ivuga kandi ko mu gihe cy’imyaka icumi (2009–2019), Karongi yahuye n’ikoreshwa ridakwiriye ry’ubutaka ryateye gucika kw’amashyamba ku buso bwa hegitari 3,554, mu gihe hegitari 5,677 zashubijweho ibiti, bituma habaho izamuka rya 10.1% mu gukura kw’amashyamba muri icyo gihe

Uyu muganda wabaye kuri uyu wa Gatandatu washyizeho umusanzu ukomeye muri izo ntego, kuko ibiti 5,000 byatewe bizafasha gusubiranya nibura hegitari 12 z’ishyamba rya Mucuro Kalehe ryari ryangiritse ku kigero cya 60%

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Karongi mu muganda wo gusubiranya ishyamba rya Mucuro Kalehe

Abaturage bagera kuri 1,200 bitabiriye umuganda wo gutera ibiti birenga ibihumbi bitanu

Ibiti bya gakondo, ibivangwa n’imyaka ndetse n’ibiti by’imbuto byatewe mu muganda bigamije kongera amazi, ubutaka burumbuka, n’umwuka mwiza

Share