Uko umubyeyi wabo yabaraze Zaburi, inzira y’inzitane nyuma yo kurokoka Jenoside- Inkuru ya Francine Havugimana

Inkuru y’izuka ry’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni inshoberamahanga ishobora gusa gusobanurwa n’uwabaye muri urwo rugendo rumaze imyaka 31.

Uko umubyeyi wabo yabaraze Zaburi, inzira y’inzitane nyuma yo kurokoka Jenoside- Inkuru ya Francine Havugimana

Rwiyemezamirimo Uwera Francine Havugimana ni umwe mu babaye muri uru rugendo nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo yari afite imyaka 16.

Ni amahano yasize ababyeyi be bishwe, asigara ari we wo kurera abana bavukana. Kurera abo bana no kwiyubaka rwabaye urugendo rw’inzitane.

Mu ruhererekane rw’ibiganiro bigaruka ku rugendo rw’u Rwanda rwo kongera kwiyubaka, KP Media24 yagiranye ikiganiro na Francine Havugimana, uri mu bazi neza aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze ubu.

Yavuze ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ababyeyi be bari abacuruzi, bikorera ariko badahabwa agaciro mu Gihugu.

Ati “Nabonaga uko ababyeyi bacu babagaho, bombi barikorera ari abantu bafitiye umumaro igihugu ariko nta na rimwe nigeze mbona bahabwa ako gaciro. Buri gihe cyose wabonaga bafite ubwoba, ubwo bwoba ni bwo twakuriyemo.”

Yakomeje agira ati “Ku buryo umubyeyi yagumaga agarura umwana, ati ntukarenge izi mbago, twabaga mu mbago mu mibanire, imigendere, imibereho muri rusange, gutera imbere byabaga ari ikibazo kubera ko wabaga ufite ubwoba. Byari biteye agahinda, no kubikuriramo nta cyizere byatangaga.”

 

Babyeyi bose bafunzwe mu byitso

 

Francine Havugimana yavuze ko mu 1990, ubwo FPR Inkotanyi yatangizaga urugamba rwo kubohora u Rwanda, ari bwo ababyeyi be bose bafunzwe.

Ati “Papa we yamazemo n’imyaka, ariko Mama yamaze amezi, noneho dusigara mu rugo turi twenyine, bitunguranye gutyo. Na nyuma yaho, twabagaho twigengesera.”

 

Uyu muryango wari utuye Kacyiru, munsi y’ahahoza Akarere ka Gasabo. Ni imbere gato ya Ambasade ya Amerika mu Rwanda.

 

Francine Havugimana ati “Abaturage twari duturanye muri Kacyiru hariya, Papa yari yarababwiye ati murwaye mujye muza mbatware kwa muganga njye mfite imodoka, ntihakagire uburara. Wabonaga ko yabaniraga neza abaturage na ruriya rusengero rw’Abadivantisite yagize uruhare runini mu kurwubaka.”

 

Yakomeje agira ati “Twatwigishaga gukunda no gukunda Igihugu.”

 

Francine Havugimana yavuze ko mbere yo kwicwa, Papa we yasize abaraze ‘Zaburi ya 23’.

Ati “Aravuga ati iyi Zaburi muyisubiremo, tuyivugana nawe, ubwo muri ayo masasu n’ibirahure bimanuka, arangije aradusezera. Twagumye aho mu nzu, barabica tubyumva.”

Yakomeje agira ati “Wabonaga barangajwe imbere no kwica no gusahura, bamaze kwica ababyeyi banjye bahise babwira ababyeyi banjye ngo basahure, baraza barasahura.”

Yavuze ko kubana neza k’umubyeyi we, byatumye abana be babasha kurokoka.

Ati “Abantu bose ntibaba babi n’abantu bose ntibaba beza kuko muri abo babishe hari n’ababashije kubashyingura.”

 

Francine Havugimana yavuze ko nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, hakurikiyeho inzira y’inzitane yo kurera barumuna be.

 

Share