Intambara ya Iran Yateje Igabanuka ry’Intwaro muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Raporo nshya y’Umugenzuzi Mukuru wa Pentagon yagaragaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite ibura rikomeye ry’intwaro zimwe na zimwe, muri iki gihe cy’intambara ihanganishije iki gihugu na Iran, ibyo bikaba binyuranye n’ibyo Perezida Donald Trump aherutse kuvuga ko Leta zunze ubumwe za Amerika zifite intwaro n’amasasu bihagije
bikubiye muri raporo yashyikirijwe Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika ku wa Mbere n’Umugenzuzi Mukuru ushinzwe gukurikirana Operation Epic Fury, igikorwa cya gisirikare Leta zunze ubumwe za Amerika zakoze muri Iran. Iyo raporo yasesenguye ibyabaye muri iyo ntambara kuva tariki 28 Gashyantare kugeza ku wa 30 Kamena 2026.
Iyo raporo igaragaza ko hagati ya tariki 28 Gashyantare na tariki 30 Kamena, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakoresheje amafaranga asaga gato miliyari 33.4 z’Amadolari muri icyo gikorwa cya gisirikare. Muri ayo mafaranga, hafi miliyari 22.3 z’Amadolari yakoreshejwe mu kugura no gutanga intwaro n’amasasu byakoreshejwe mu ntambara, bigaragaza ubwinshi bw’intwaro zakoreshejwe muri iyo ntambara.
Iyo raporo kandi igaragaza ko Leta zunze ubumwe za Amerika zatakaje ibikoresho byinshi bya gisirikare mu ntambara. Mu byangiritse harimo indege enye z’intambara zo mu bwoko bwa F-15E, indege imwe ya F-35A, indege zirindwi za KC-135 zitwara kandi zikongerera indege lisansi, ndetse n’indege zitagira abaderevu zirenga 30 zo mu bwoko bwa MQ-9 Reaper.
Ibyavuye muri iyo raporo byateje impungenge ku bushobozi bw’inganda z’igisirikare cya Leta zunze ubumwe za Amerika bwo gutuma igihugu kigira intwaro zihagije mu gihe gito, cyane cyane mu gihe igihugu cyaba gikomeje ibikorwa bya gisirikare igihe kirekire. Umugenzuzi Mukuru yagaragaje ibura ry’intwaro zigezweho ndetse n’imbogamizi ziri mu ruhererekane rwo gutanga ibikoresho bya gisirikare.
Iyi raporo ije nyuma y’amagambo ya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump ndetse n’abayobozi bakuru ba gisirikare muri Amerika, bavuga ko igihugu gifite intwaro zihagije zo gukomeza ibikorwa bya gisirikare. Trump yakomeje kuvuga ku mugaragaro ko Amerika ifite amasasu ahagije, mu gihe Minisitiri w’Ingabo, Pete Hegseth, na we yakomeje gusaba inganda zikora intwaro kongera ingano y’izikorwa.
Raporo za Pentagon zari zaragaragaje mbere uburemere bw’ibikorwa bya gisirikare byakorewe muri Iran. Ubuyobozi bw’Ingabo za Amerika zishinzwe ibikorwa byo mu Burasirazuba bwo Hagati, U.S. Central Command, bwavuze ko Operation Epic Fury yatangiye ku wa 28 Gashyantare, ikaba yaragizwemo uruhare n’indege ibihumbi zakoze ibitero byagabwe ku birindiro bya gisirikare bya Iran.
Iyi raporo nshya igaragaza isura igoye kurushaho ku bijyanye n’ubushobozi bwa Amerika bwo gukomeza intambara. Nubwo Amerika igifite ububiko bunini bw’intwaro n’ubushobozi bukomeye bwo kuzibyaza umusaruro, umuvuduko w’uko intwaro zakoreshejwe mu ntambara na Iran wagaragaje ibura ry’ibikoresho ndetse n’imbogamizi mu ruhererekane rwo kubitanga. Izo mbogamizi zishobora kurushaho gukomera mu gihe Amerika yaba yinjiye mu yindi ntambara ndende.
Birashoboka ko iyo raporo yakoongera impaka mu Nteko ishinga amategeko muri Leta zunze ubumwe za Amerika ku mafaranga Operation Epic Fury yatwaye, uko ububiko bw’intwaro bw’igihugu buhagaze, ndetse n’ubushobozi bw’inganda za Leta zunze ubumwe za Amerika bwo gukora intwaro n’amasasu ku muvuduko uhagije kugira ngo igihugu kibashe gukomeza ibikorwa bya gisirikare igihe kirekire.