Isano yo guhanga umurimo no kurwanya ubukene

Ahazaza h’umurimo hateye amatsiko.Iyo urebye umuvuduko w’ikoranabuhanga,ukareba uko ubwenge buhangano bugenda bwigarurira inzego nyinshi z’imirimo, ntiwabura kwibaza imiterere y’umurimo mu bihe biri imbere.Mbere yo gutatura iryo hurizo ariko,hari ikindi kibazo cy’ingenzi utarenza ingohe.Ihangwa ry’umurimo rihuriyehe no kurwanya ubukene?

Isano yo guhanga umurimo no kurwanya ubukene

Tariki 1 Gicurasi buri mwaka, isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo.Mu Rwanda ,uyu munsi wabanje kwitwa uw’abakozi.Hategurwaga ibirori ku nzego zitandukanye buri tsinda rihuriye ku murimo rikiyereka imbere y’abayobozi rigaragaza ibyo ryagezeho.Muri ibyo birori byasusurutswaga n’abahanzi batandukanye,hakurikiragaho guha ibihembo ababaye indashyikirwa.

Mu myaka ishize,Guverinoma yahisemo ko uyu munsi ugumana igisobanuro cyagutse ukaba koko umunsi mpuzamahanga w’umurimo.Ni urubuga abakozi n’abakoresha baganira bakareba uko barushaho kunoza ireme ry’umurimo.Ni umunsi kandi inzego zitandukanye zihura zigasuzuma intambwe yatewe mu guhanga imirimo,inzitizi zihari n’icyakorwa mu kuzikemura.Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Job Creation:Our shared priority”,mu Kinyarwanda bikaba bisobanuye ngo “Ihangwa ry’umurimo:Intego dusangiye”.

Guverinoma y’u Rwanda yihaye umuhigo wo guhanga imirimo 1,250,000 kuva muri 2024-kugeza muri 2029, bivuze ko buri mwaka hazajya hahangwa imirimo 250,000. Mu myaka 7 ishize Guverinoma yari yihaye intego yo guhanga imirimo 1,500,000 kuva muri 2017-2024, intego yagezweho ku kigero kirenga 80% nubwo habayeho ibyorezo nka covid-19, ingaruka z’ibiza ndetse n’intambara y’u Burusiya na Ukraine.

Hari isano ikomeye yo guhanga imirimo no kugabanya ubukene.Nk’urugero,ubushakashatsi bwa 7 ku mibereho y’ingego buherutse gutangazwa,bugaragaza ko abaturage 1,500,000 bavuye mu bukene hagati ya 2017-2024.Ni muri icyo gihe nyine guverinoma yari yiyemeje guhanga imirimo 1,500,000. Ufatiye kuri urwo rugero bigaragara ko buri murimo uhanzwe hari umuntu ukura mu bukene.Imibare ya EICV7 igaragaza ko ubukene bwagabanutseho 12% mu myaka 7 ishize.

Uko imyika ishira umurimo ugenda wisanisha n’aho ibihe bigeze.Uko isi irushaho kuyoborwa n’ikoranabuganga niko n’imirimo irishingiyeho ihangwa indi ikavaho.Ibi biranerekana isura y’umurimo mu gihe kizaza. Covid-19 yerekanye ko icy’ingenzi atari aho ukorera umurimo ahubwo ko icyangombwa ari ugusobanukirwa inshingano zawe ukaba wazikorera aho uru hose.Iyo witegereje uko ubwenge buhangano (AI) bugenda bwifashishwa mu ngeri zose z’imirimo ntawabara kuvuga ko ahazaha h’umurimo n’abawukora hateye amatsiko!

END