Hatangiye inama nyunguranabitekerezo ku guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ku bafite ubumuga
Mu gihe isi ihanganye n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, abafite ubumuga ni bamwe bashobora kugirwaho ingaruka kurusha abandi. Kuri uyu wa Kabiri, i Kigali hatangiye inama y’iminsi ibiri igamije kungurana ibitekerezo ku kamaro, ingaruka n’uruhare rw’iyo mihindagurikire ku buzima bw’abafite ubumuga.

Ni inama yateguwe n’impuzamiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda, NUDOR, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Aimable Irihose, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango Nyarwanda w’Abantu bafite Ubumuga bw’Ingingo, yagaragaje ko imihindagurikire y’Ibihe ifitanye isano rya hafi n’abafite ubumuga ndetse hari byinshi bikwiye kongerwamo imbaraga mu gufasha abafite ubumuga nubwo hari byinshi yakozwe.
Ati: “Imihindagurikire y’ibihe ni ikibazo gikomeye kandi kigira ingaruka zikomeye ku bantu bose, ariko cyane cyane ku bafite ubumuga. Ahubwo na yo ubwayo ishobora kuba intandaro y’ubumuga bushya. Nubwo hari intambwe imaze guterwa mu guharanira uburenganzira bwabo, haracyari inzitizi, hari inyubako zubatse ku buryo zitaborohera kuzigeramo, imihanda ibagora kugenda n’ibindi bishobora kubagiraho ingaruka mu gihe habayeho ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe..”
Aimable Irihose, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango Nyarwanda w’Abantu bafite Ubumuga bw’Ingingo
Dr Beth Mukarwego Nasiforo umuyobozi mukuru impuzamiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) yavuze ko intego z’iyi nama ari ukungurana ibitekerezo ku buryo mu gihe habayeho ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zitabagiraho ingaruka ndetse banashyigikirwe aho biri ngombwa.
Ati: “Mu gihe cy’ibiza, tugomba kugira ingamba zihariye zireba abafite ubumuga. Nubwo hari ibimaze gukorwa nk’uko babimenyeshwa hakiri kare, hakenewe uburyo bwo kubatabara no kubatuza ahantu heza. Iyi nama rero icyo igamije ni ukuganira ku buryo abafite ubumuga nabo bazajya bitabwaho cyangwa bafashwe igihe habayeho ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe kugirango batagirwaho ingaruka n’ibiza”
Dr Beth Mukarwego Nasiforo umuyobozi mukuru impuzamiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR)
Inama yanitabiriwe n’intumwa zaturutse mu bihugu bituranye n’u Rwanda, zirimo n’izo mu Burundi. Mu gihe icyo gihugu nabo bagiye bahura n’ibiza bikomeye, bavuga ko hari byinshi bakeneye kwigira ku Rwanda nkuko bivugwa na Hatungimana Alexis, Umuyobozi w’Urugaga rw’abafite ubumuga mu Burundi.
Ati: “Twagiye duhura n’ibiza byinshi tukagira uko tubyitwaramo ariko ntabwo amategeko ahari arengera uburenganzira bw’abafite ubumuga yubahirizwa nka hano mu Rwanda. Tugiye kwigira byinshi kubyo u Rwanda rumaze kugeraho cyane cyane birimo uburyo bwo kubahiriza amategeko no kuyashyira mu bikorwa.”
Hatungimana Alexis, Umuyobozi w’Urugaga rw’abafite ubumuga mu Burundi
Umuyobozi ushinzwe Iterambere muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Emmanuel Bugingo, yagaragaje ko iyi nama ari ingirakamaro ku Rwanda kuko izafatirwamo imyanzuro myiza ku gufasha abafite ubumuga kugira uruhare mu bibakorerwa.
Ati “Iyi nama izafasha abafite ubumuga kugira uruhare mu bibakorerwa no mu guhangana n’ibibazo bibareba, birimo ubukene, imihindagurikire y’ikirere ndetse n’ibikorwa remezo bidakwiye kubasiga inyuma kandi no kugira uruhare ku bikorwa remezo hagamijwe gutanga umusanzu wabo mu kubaka Igihugu”
Umuyobozi ushinzwe Iterambere muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Emmanuel Bugingo
Mu rwego rw’isi, abantu bafite ubumuga basaga miliyari 1, aho 80% muri bo batuye mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Mu Rwanda, abarenga ibihumbi 446 bafite ubumuga nk’uko byagaragajwe n’Ibarura Rusange ry’abaturage ryashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu mwaka wa 2022.