Malawi Yanditse Amateka mu Mupira w’Amaguru mu Bagore.
Ikipe y’igihugu ya Malawi y’abagore, yanditse amateka mu gikombe cya Afurika cy’abagore gikomeje kubera mu gihugu cya Marocco, aho yageze muri ½ cy’irangiza muri iki gikombe, bikayihesha itike yo kuzitabira imikino y’igikombe cy’isi cy’abagore kizabera mu gihugu cya Brazil kuva tariki 24 Kamena kugeza tariki 25 Nyakanga 2027.
Iyi kipe yitabiriye igikombe cya Afurika cy’abagore bwa mbere, yageze kuri iyi ntambwe nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu yaGhana ibitego 2-1.
Uretse ikipe y’igihugu ya Malawi, andi makipe yageze muri ½ cy’rangiza muri iki gikombe ni Cameroon yageze kuri iyi ntambwe itsinze ikipe y’igihugu ya Nigeria igitego 1-0, Algeria yasezereye Côte d’Ivoire ibitego 2-1, ndetse na Marocco yasezereye Afurika y’Epfo ku bitego 2-1.
Ayo makipe yose uko ari ane, ni yo azahagararira umugabane wa Afurika mu gikombe cy’isi kizabera muri Brazil mu mwaka utaha wa 2027.
Ku rundi ruhande ariko, nubwo ikipe y’igihugu ya Malawi yanditse amateka meza muri iki gikombe, si ko byagenze ku ikipe y’igihugu ya Nigeria, kuko iyi kipe yaherukaga gutwara igikombe cya Afurika cy’abagore giheruka, bizayisaba gukina umukino wa Kamarampaka kugira ngo yizere kuzitabira imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi cy’abagore umwaka utaha.
Ni ubwa mbere ibi bibaye ku ikipe y’igihugu ya Nigeria, kuko kuva igikombe cya Afurika cyatangira gukinwa, ari bwo bwa mbere iyi kipe inaniwe kugera mu mikino ya ½ cy’irangiza.
Nubwo bitagendekeye neza ikipe y’igihugu ya Nigeria, nta wakwirengagiza ibigwi byayo mu mupira w’abagore muri Afurika, kuko ari yo kipe yatwaye igikombe cya Afurika cy’abagore inshuro nyinshi, kuko mu nshuro cumi n’enye iki gikombe kimaze gukinwa, iyi kipe yagitwaye inshuro 10 zose.
Biteganyijwe ko imikino ya ½ izaba kuwa Gatatu w’iki cyumweru, aho ikipe y’igihugu ya Malawi izakina n’ikipe y’igihugu ya Algeria, naho ikipe y’igihugu ya Morocco igakina n’ikipe y’igihugu ya Cameroon.