Kizza Besigye ararembye nyuma yo kwitura hasi ari mu rukiko.
Umunyapolitiki wahoze ari umuganga bwite wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, ariko akaza guhinduka akajya ku ruhande rutavuga rumwe na we, Dr. Kizza Besigye, ari mu gice kirwariyemo indembe nyuma y’uko yituye hasi kuri uyu wa gatatu ari mu rukiko, nk’uko byatangajwe n’umugore we Winnie Byanyima abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X.
Kuva mu Gushyingo 2024, Kizza Besigye w’imyaka 70 y’amavuko yari afunzwe na Polisi y’iki gihugu, naho umunyamategeko we Elias Lukwago na we yajyanywe muri gereza mu kwezi gushize ku bwo gushinjwa ibyaha bifitanye isano no kugambanira igihugu, ibyo bombi bahakana bivuye inyuma.
Umugore we Winnie Byanyima usanzwe ari n’umuyobozi mukuru w’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA (UNAids) yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwa X agira ati, “Yatakaje ubwenge, ntashobora kuvuga, kandi nta n’ikimenyetso ari kugaragaza cyerekana ko ari kumva ububabare ari kunyuramo.”
Kizza Besigye wahatanye inshuro enye zose mu matora y’umukuru w’igihugu muri Uganda ahanganye na Perezida Yoweri Museveni ariko amahirwe ntamusekere, yafatiwe mu gihugu cya Kenya mu mwaka wa 2024 ahita yoherezwa muri Uganda.
Kizza Besigye ndetse n’uwo bafatanya mu kuyobora ishyaka yashinze rya People’s Front for Freedom (PFF) Obeid Lutale,uretse kuba bashinjwa ibyaha byo kugambanira igihugu, banashinjwa gucurira hamwe umugambi wo guhirika ubutegetsi buriho, ibyo bombi bahakana.
Icyaha cyo kugambanira igihugu, ni icyaha gikomeye aho muri Uganda, kuko Kizza Besigye aramutse agihamijwe n’urukiko ashobora gukatirwa igihano cy’urupfu.
Abahamya bari ku rukiko kuri uyu wa gatatu, bemeza ko mbere y’uko Kizza Besigye yitura hasi, yabanje kubwira abacamanza agira ati, “Muhagarike, muhagarike!”
Ubutumwa bw’umugore we Winnie Byanyima kuri X burakomeza bugira buti, “Mbere yo kwitura hasi, yavugaga ko yakomerekejwe.” Yongeyeho kandi ko umushiki wa Kizza Besigye witwa Olive Kobusingye usanzwe ari umuganga, na we yari mu rukiko ariko akangirwa kwita kuri musaza we.
Kizza Besigye yahise ajyanwa igitaraganya ku bitaro bya Mulago, ari na byo bitaro bya Leta bikomeye aho muri Uganda, ariko yanga ko hagira umuganga wa Leta umwitaho. Umugore we yanditse agira ati, “Ntiyemeye ko hagira umukozi wa Guverinoma umukoraho.”
Winnie Byanyima, yasabye ko umugabo we yemererwa kwitabwaho n’abaganga be bwite kandi bakabikorera mu ivuriro ryigenga.
Mu cyumba cy’indembe aho Kizza Besigye ari kwitabwaho, kirinzwe bikomeye n’ingabo n’abapolisi bafite intwaro ziremereye. Amakuru aturuka muri Uganda, aremeza ko Olive Kobusingye usanzwe ari mushiki wa Kizza Besigye akaba n’umuganga we bwite, noneho yemerewe kubona musaza we.
Si ubwa mbere Kizza Besigye ajyanywe mu bitaro nyuma yo gutabwa muri yombi, kuko muri Gashyantare 2025, yajyanywe mu bitaro byigenga igitaraganya nyuma yo kubona ko ubuzima bwe butameze neza. Ni nyuma yo kwigaragambya yiyicisha inzara ku bwo kwamagana uko gutabwa muri yombi. Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2026 kandi, na bwo yajyanywe mu bitaro, nubwo atabimazemo igihe kirekire.
Kizza Besigye, yabaye umuganga bwite wa Perezida Yoweri Museveni, ariko bombi baza kutumvikana kuva mu mwaka wa 1999, icyatumye mu mwaka wa 2004 uyu munyapolitiki ashinga ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi yise Forum for Democratic Change (FDC), ishyaka yaje kuvamo muri Gashyantare 2024 agashinga irindi muri Kanama uwo mwaka, akaryita People’s Front for Freedom (PFF).
Mu myaka mike ishize, Kizza Besigye ntiyagaragaye cyane mu bikorwa bya Politiki, ndetse ntiyanahatanye mu matora y’umukuru w’igihugu muri Uganda yabaye mu mwaka wa 2021.