Amazu 64 n’amashuri 10 byangijwe n’ibiza byo ku cyumweru.
Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi (Minema), yatangaje ko kuri iki cyumweru tariki 13 Nzeri 2026, ibiza by’umuyaga ndetse n’imvura yagaragayemo urubura rwinshi, byangije amazu 64 n’ibisenge by’amashuri 10 hirya no hino mu gihugu.
Ibi biza byose, byagaragaye mu turere twa Kayonza, Rwamagana, Gatsibo ndetse na Ngoma two mu Ntara y’Iburasirazuba, akarere ka Rulindo ko mu ntara y’Amajyaruguru, ndetse n’uturere twa Nyamasheke na Ngororero two mu ntara y’Uburengerazuba.
Mu karere ka Kayonza ko mu ntara y’Iburasirazuba, ibiza by’umuyaga mwinshi hamwe n’imvura irimo urubura, byateje igihombo mu murenge wa Ruramira, aho insina 223 zaguye, ndetse n’ibisenge by’amazu amwe n’amwe biraguruka.
Si muri uwo murenge gusa, kuko no mu murenge wa Mukarange, ibisenge by’amazu 21 byangiritse cyane.
Bamwe mu bagizweho ingaruka n’ibyo biza, bacumbikiwe n’abaturanyi babo, naho abafite ubushobozi, bo batangiye gusana ibisenge by’inzu zabo.
Mu karere ka Gatsibo ko mu ntara y’Iburasirazuba, amazu 34 yo mu murenge wa Rwimbogo yarangiritse, naho mu karere ka Rwamagana ko muri iyo ntara, umuyaga mwinshi washegeshe urwunge rw’amashuri rwa GS Ruhunda, aho wasenye ibisenge by’ubwiherero 22 ndetse n’ibisenge by’amashuri 10.
Ibisenge by’amazu 3 yo mu mudugudu wa Kayenzi na byo byahushywe n’uwo muyaga, ibyo kandi binaba mu nzu imwe yo mu kagari ka Gati. Inzu 2 zituburirwamo imbuto, na zo zarangiritse mu murenge wa Muhazi.
Mu ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Rulindo mu murenge wa Shyorongi, inzu imwe yarangiritse, naho amabati 70 n’imbaho zo gusakaza na byo birangirika.
Hari ibindi byago byakurikiwe n’ibi biza. Mu ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Ruharambuga, inkuba yateye impanuka y’umuriro w’amashanyarazi, maze bituma habaho umuriro wasenye inzu 2. Imiryango yabaga muri izo nzu, ubu icumbikiwe n’abaturanyi.
Mu karere ka Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba, umugore w’imyaka 29 y’amavuko, yakomerekejwe n’inkuba mu murenge wa Sake, ubu akaba ari kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Rukoma.
Umuriro wabaye i Nyamasheke, wanageze mu karere ka Ngororero mu ntara y’Uburengerazuba, aho wangije hegitari 2 z’ishyamba rya Leta rya Kagogo. Ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zo muri ako gace, inzego z’umutekano ndetse n’abaturage, ibikorwa byo kuzimya uwo murirobirarimbanyije, ndetse hahise hanatangira iperereza ku cyateje uwo muriro.
Minema, irashishikariza abaturage gufata ingamba zifasha mu kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza, cyane cyane muri iki gihe cy’Umuhindo, aho iki gihe gikunzwe kurangwa n’imvura n’umuyaga mwinshi.
Zimwe mu ngamba iyi Minisiteri isaba abaturage gukurikiza, harimo gusana inzu zishaje, kuzirika neza ibisenge, gukomeza neza inkuta, za Mwikorezi (Foundations) n’ibitebe, ndetse no gushyiraho ibyobo bifata amazi.
Abaturage kandi barasabwa gusibura za Ruhurura ziri hafi y’ingo zabo. Barasabwa kandi kwirinda isuri hacibwa imiringoti ndetse n’amaterasi y’indinganire mu mirima, kwirinda kwangiza inzira z’amazi nko kumena imyanda muri za Ruhurura n’ibindi.
Minema kandi, yasabye ibigo ndetse n’abafite mu nshingano imicungire y’ahantu hahurira abantu benshi gushyira imirindankuba ku nyubako, kandi bagashyiraho igenzura rihoraho kugira ngo bagenzure niba iyo mirindankuba ikora neza.