Maroc Yabonye Minisitiri w’Intebe wa Mbere w’Umugore.

Kuwa 29 Nzeri 2026, umwami Mohammed VI wa Maroc, yagize Madame Minister Fatima Zahra Mansouri w’imyaka 50 y’amavuko Minisitiri w’intebe mushya w’iki gihugu, bituma uyu mugore usanzwe azobereye mu mategeko yandika amateka yo kuba Minisitiri w’intebe wa mbere w’umugore muri Maroc, ndetse aba n’umugore wa kabiri ugiye kuri uwo mwanya mu bihugu by’Abarabu.

Maroc Yabonye Minisitiri w’Intebe wa Mbere w’Umugore.

Itangazo ry’ingoro y’ubwami bwa Maroc, risobanura ko Minisitiri Fatima Zahra Mansouri wari umuyobozi w’umujyi wa Marrakech, yahise ahabwa inshingano zo gushyiraho Guverinoma nshya. 

Itangazwa rya Madame Fatima Zahra Mansouri, rije nyuma y’iminsi ine hatangajwe ibyavuye mu matora y’abadepite, aho ishyaka ry’uyu mugore ryitwa Parti Authenticité et Modernité(PAM) ryegukanye insinzi, rikabona intebe 97 muri 395 zigize inteko ishinga amategeko y’iki gihugu. 

Maroc nk’igihugu cy’Ubwami, itegekonshinga ryacyo riha umwami ububasha busesuye bwo gushyiraho Minisitiri w’intebe, ariko na we akaba agomba gushyiraho Minisitiri w’intebe uturutse mu ishyaka ryabonye intebe nyinshi mu matora y’Abadepite.

Guverinoma ya Madame Fatima Zahra Mansouri, abaturage ba Maroc bayitezeho guteza imbere ishoramari rizafasha mu gutegura igikombe cy’isi cy’abagabo mu mupira w’amaguru cyo mu mwaka wa 2030 Maroc izakira ifatanyije n’ibihugu bya Espanye na Portugal byo ku mugabane w’Uburayi.

Guverinoma y’uyu mugore kandi, itegerejweho gushakira umuti ibibazo by’ingutu iki gihugu gihanganye na byo, birimo gutakaza agaciro k’ifaranga rya Dirham iki gihugu gikoresha, ubushomeri ndetse n’imishahara iri hasi.

Fatima Zahra Mansouri, ni we mugore wa mbere ubaye Minisitiri w’intebe wa Maroc, akaba n’umugore wa kabiri ugiye kuri uyu mwanya mu bihugu by’Abarabu, kuko umugore wagiye kuri uyu mwanya bwa mbere mu bihugu by’Abarabu yitwa  Najla Bouden wo mu gihugu cya Tuniziya, akaba yaragiye kuri uyu mwanya kuva mu Kwakira mu mwaka wa 2021 kugeza muri Kanama mu mwaka wa 2023.

Share