RDB yerekanye ko kwihangira imirimo bikwiye gutangira hakiri kare
Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Juliana Kangeli Muganza, yashimangiye ko Africa’s Business Heroes (ABH) ari umwanya wibutsa ko kwihangira imirimo bitangira hakiri kare.
Ni ubutumwa yatangiye mu nama yabereye mu Rwanda izamara iminsi 2 (12-13 Ukuboza 2025) yahuje abashoramari bo muri Afurika izwi nka “Africa’s Business Heroes”, iri kuba ku nshuro yayo ya karindwi.
Ni inama ihurije hamwe abasaga 1 000 barimo ba rwiyemezamirimo, abashoramari, abajyanama mu by’imari, abafatanyabikorwa n’inzobere mu nzego zitandukanye ku Mugabane wa Afurika biga ku iterambere ry’ishoramari.
Yagize ati: “Kwihangira imirimo si intego ahubwo ni ururimi duhuriyeho ku mugabane ndetse bitwibutsa ko urubyiruko, abagore, ba rwiyemezamirimo batagitegereza amahirwe abasanga ahubwo bayishakira, bakayahanga.”
Iyi nama izasozwa hatangwa ibihembo kuri ba rwiyemezamirimo 10 bahize abandi mu Irushanwa “Africa’s Business Heroes”. Itangwa ry’ibi bihembo rikubiye mu mushinga watangijwe n’Umushinwa Jack Ma abinyujije mu Kigo cye cya Alibaba, nyuma yo gusura Umugabane wa Afurika bwa mbere mu 2017.
Icyo gihe yanitabiriye Youth Connect yabereye i Kigali, anasura Umujyi wa Nairobi muri Kenya, yanzuye gushyigikira Afurika mu rugendo rwo kwihangira imirimo.
Muri uyu mwaka, ba rwiyemezamirimo 10 batoranyijwe mu barenga ibihumbi 32 bari batanze imishinga yabo. Bahataniye ibihembo biri hagati y’amadolari ya Amerika 100 000 na 300 000.
Umuyobozi Mukuru wa Africa’s Business Heroes, Zahra Baitie Boateng, yavuze ko ba rwiyemezamirimo banyuze muri iri rushanwa bahanze imirimo irenga ibihumbi 120, yahinduye ubuzima bw’abarenga miliyoni 40 barimo abagura serivisi zitandukanye.
Ati: “Inzozi zabaye impamo. Ba rwiyemezamirimo baturuka mu mfuruka zose za Afurika, babarizwa mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ikoranabuhanga n’inganda. Bari kubaka Afurika bifuza, Afurika twese twifuza.”
Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Juliana Kangeli Muganza, yashimye ko ibihembo bya Africa’s Business Heroes bigiye gutangirwa mu Rwanda ku nshuro ya gatatu, muri zirindwi bimaze kuba.
Ati “Twishimiye ko Kigali yatoranyijwe nk’umujyi wakiriye itangwa ry’ibihembo. Si impanuka ahubwo bishimangira imyemerere Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango wa Africa’s Business Heroes bihuriyeho, ko kwihangira imirimo birenze kuba igikoresho cy’iterambere, byabaye moteri y’impinduka zikenewe.”
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, yavuze ko kuva Africa’s Business Heroes yatangira mu 2019, yabaye gahunda yatanze impinduka ku Mugabane wa Afurika.
Ati “Abatsinze mu bihe byashize, babaye abantu bakomeye ku Mugabane [wa Afurika] wose. Ni byiza kubona ba rwiyemezamirimo benshi basaba kwitabira iri rushanwa, ni gihamya ku hazaza n’imbaraga z’ubukungu bwa Afurika.”
Ibihembo bya Africa’s Business Heroes byatangiye gutangwa ku mugaragaro mu 2019.