Kompanyi y’ubucuruzi bwa moto z’amashanyarazi Spiro yabonye miliyoni 18 z’amadolari yo kwagura ibikorwa mu Rwanda

Kompanyi y’ubucuruzi bwa moto z’amashanyarazi Spiro yabonye inguzanyo ya miliyoni 18 z’amadolari ya Amerika, azifashishwa mu kwagura ibikorwa byayo mu Rwanda no muri Uganda.

Kompanyi y’ubucuruzi bwa moto z’amashanyarazi Spiro yabonye miliyoni 18 z’amadolari yo kwagura ibikorwa mu Rwanda

Aya mafaranga yatanzwe n’ikigega Africa Go Green Fund, bituma amafaranga iki kigega cyamaze gushora muri Spiro agera kuri miliyoni 36 z’amadolari.

Spiro ivuga ko amafaranga mashya azakoreshwa mu kongera umubare wa moto z’amashanyarazi no kwagura ibikorwa remezo bifasha abatwara moto gusimbuza bateri zashizemo umuriro, cyane cyane mu Rwanda no muri Uganda.

Mu Rwanda, Spiro yatangiye ibikorwa muri Mata 2023, kuva icyo gihe ikaba yarashyize ku mihanda moto z’amashanyarazi zirenga 28,000, zunganirwa na sitasiyo zirenga 350 zo gusimbuzamo bateri.

Iyi kompanyi kandi ikomeje kwagura ibikorwa byayo mu gihugu, aho yubaka sitasiyo nini zo gusimbuzamo bateri, hagamijwe kugabanya igihe abatwara moto bamara bategereje bateri zuzuye no koroshya ikoreshwa rya moto z’amashanyarazi.

Ku rwego rwa Afurika, Spiro ivuga ko imaze gushyira ku isoko moto z’amashanyarazi zirenga 135,000 kandi ikaba imaze gukora ibikorwa byo gusimbuza bateri inshuro zirenga miliyoni 50 mu bihugu ikoreramo.

Share