Urutoki Ku Isonga mu Gutanga Umusaruro Mwinshi w’Ubuhinzi mu Rwanda.

Imibare yavuye mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) gifatanyije na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (Minagri), yerekana ko urutoki ari cyo cyatanze umusaruro mwinshi mu gihembwe cy’ihinga cya 2026 B ugereranyije n’ibindi bihingwa, aho cyavuye ku musaruro wa Toni 1,166,247 wabonetse mu gihembwe cy’ihinga cya 2025 B kikagera ku musaruro wa Toni 1,231,202 mu gihembwe cy’ihinga cya 2026 B.

Urutoki Ku Isonga mu Gutanga Umusaruro Mwinshi w’Ubuhinzi mu Rwanda.

Nubwo urutoki ari cyo gihingwa cyatanze umusaruro mwinshi ugereranyije n’ibindi bihingwa mu gihembwe cy’ihinga cya 2026 B, ibishyimbo ni byo byahinzwe ku buso bunini kurusha ibindi bihingwa, kuko byahinzwe kuri Hegitari 333,735, bigakurikirwa n’urutoki rwahinzwe kuri Hegitari 250,772, rugakurikirwa n’imyumbati yahinzwe kuri Hegitari 192,305, naho ibigori byo byahinzwe kuri Hegitari 94,823, ibijumba byo bihingwa kuri Hegitari 84,775, ibirayi byo bihingwa kuri Hegitari 48,424, naho umuceri wo uhingwa kuri Hegitari 17,534.

Mu bihingwa byatanze umusaruro mwinshi, igihingwa cy’imyumbati ni cyo kiza ku mwanya wa kabiri, nubwo umusaruro iki gihingwa cyatanze wamanutse ugereranyije n’igihembwe cy’ihinga cya 2025 B, kuko wavuye kuri Toni 852,541, ukagera kuri Toni 846,963 mu gihembwe cy’ihinga cya 2026 B. 

Mu bihingwa byamanutse ku ngano y’umusaruro, harimo n’ibijumba kuko umusaruro wabonetse mu gihembwe cy’ihinga cya 2026 B ungana na Toni 641,667, uvuye kuri Toni 652,515zabonetse mu gihembwe cy’ihinga cya 2025 B. 

Mu bihingwa byazamutse ku ngano y’umusaruro byatanze, harimo ibirayi, ibishyimbo, ibigori n’umuceri. Umusaruro w’ibirayi wabonetse mu gihembwe cy’ihinga cya 2026 B ungana na Toni 331,963, uvuye kuri Toni 314,093 zabonetse mu gihembwe cy’ihinga cya 2025 B. Umusaruro w’ibishyimbo wabonetse mu gihembwe cy’ihinga cya 2026 B, ungana na Toni 243,775, mu gihe uwabonetse mu gihembwe cy’ihinga cya 2025 B wo ungana na Toni 240,721.

Umusaruro w’ibigori, wavuye kuri Toni 117,711 mu gihembwe cy’ihinga cya 2025 B, ugera kuri Toni 122,370  mu gihembwe cy’ihinga cya 2026 B. Umusaruro w’umuceri wabonetse mu gihembwe cy’ihinga cya 2026 B, ungana na Toni 80,325, uvuye kuri Toni 72,976 zabonetse mu gihembwe cy’ihinga cya 2025 B.

Imibare yagaragajwe, inerekana impuzandengo y’umusaruro wagiye uboneka kuri Hegitari kuri buri gihingwa.

Igihingwa cy’imyumbati, ni cyo cyatanze umusaruro mwinshi kuri Hegitari, nubwo umusaruro wacyo wamanutse, ukava kuri Toni 14.4 kuri Hegitari mu gihembwe cy’ihinga cya 2025 B ukagera kuri Toni 14 mu gihembwe cy’ihinga cya 2026 B.

Umusaruro w’urutoki kuri Hegitari wo ntiwahindutse, kuko wagumye kuri Toni 12.4 kuri Hegitari. Umusaruro w’ibijumba kuri Hegitari wariyongereye, uva kuri Toni 8.1 kuri Hegitari wabonetse mu gihembwe cy’ihinga cya 2025 B ugera kuri Toni 8.2 kuri Hegitari mu gihembwe cy’ihinga cya 2026 B. 

Umusaruro w’ibirayi kuri Hegitari na wo warazamutse, aho wavuye kuri Toni 6.8 kuri Hegitari mu gihembwe cy’ihinga cya 2025 B, ugera kuri Toni 6.9 kuri Hegitari mu gihembwe cy’ihinga cya 2026 B. Umusaruro w’umuceri kuri Hegitari wo warazamutse cyane ugereranyije n’ibindi bihingwa, kuko wavuye kuri Toni 4.1 kuri Hegitari mu gihembwe cy’ihinga cya 2025 B ukagera kuri Toni 4.6 kuri Hegitari mu gihembwe cy’ihinga cya 2026 B.

Umusaruro w’ibigori kuri Hegitari ntiwahindutse, kuko wagumye kuri Toni 1.3 kuri Hegitari, n’umusaruro w’ibishyimbo kuri Hegitari na wo ntiwahindutse, kuko wagumye kuri Toni 0.7 kuri Hegitari.

Share