Mali: Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe araregwa kunenga ubutegetsi bwa gisirikare

Ubutegetsi bwa gisirikare bwa Mali bwashinje uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Moussa Mara, icyaha gishingiye ku nyandiko yashyize ku mbuga nkoranyambaga, mu gikorwa benshi babona nk’intambwe nshya yo gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi

Mali: Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe araregwa kunenga ubutegetsi bwa gisirikare

Mara, umwe mu banyepolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho buyobowe na Colonel Assimi Goïta, aherutse kubazwa n’urwego rw’ubugenzacyaha muri Mali mu ishami rishinzwe ibyaha by’ikoranabuhanga. Ubu, ategerejwe kugezwa imbere y’urukiko ku wa 29 Nzeri, aho azaburanishwa ku byaha byo kugumura abaturage no kubangisha Igihugu no gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma.

Ibyo birego bishingiye ku nyandiko Mara yashyize ku mbuga nkoranyambaga ku italiki ya 04 Nyakanga 2025 aho yagaragazaga ko yifatanyije n’abandi banyepolitiki bafuzwe bazira kunenga ubutegetsi buriho muri iki gihugu.

Guhera ubwo ubutegetsi bwa gisirikare bwafata ubutegetsi mu kudeta yo mu mwaka wa 2020, bwakomeje kunengwa n’amatsinda arengera uburenganzira bwa muntu, kubera uko bwagiye bugabanya umwanya wa demokarasi.

Leta yaranzwe no guhagarika amashyaka ya politiki, guta muri yombi abaharanira uburenganzira bwa muntu, ndetse no kunanirwa gutegura amatora, byose bigamije gucecekesha abanenga imiyoborere yayo, cyane cyane ku bijyanye n’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu n’intambara irwanya inyeshyamba z’umutwe wa kisilamu.

Mara yabaye Minisitiri w’Intebe wa Mali mu gihe cy’amezi icyenda mu 2015. Kuva icyo gihe yakomeje kuba umwe mu banyapolitiki bazwi cyane, ananenga byeruye ubutegetsi bwa gisirikare.

Share