U Rwanda Rwagize Izamuka Rinini ry’Ibiciro ku Masoko mu Myaka Itatu Ishize.

Ibiciro ku masoko yo mu mijyi, ryarazamutse ku rugero rwa 19.5 ku ijana mu Kwakira 2026, ugereranyije n’ukwezi nk’uko kwa 2025, nk’uko bikubiye mu mibare mishya yashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR).

U Rwanda Rwagize Izamuka Rinini ry’Ibiciro ku Masoko mu Myaka Itatu Ishize.

Iryo zamuka, ritandukanye n’iryatangajwe muri Nzeri 2026, aho ugereranyije na Nzeri 2025, ibiciro byazamutse ku rugero rwa 17.2 ku ijana.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, igaragaza ko mu kwezi kw’Ukwakira uyu mwaka, ibiciro ku masoko byazamutse bitewe ahanini n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa, iby’ibinyobwa bidasembuye, izamuka ry’ikiguzi cy’ibikoreshwa mu ngo, izamuka ry’ikiguzi cy’ubwikorezi ndetse n’izamuka ry’ibiciro by’amahoteri na za Resitora. 

Hagati y’Ukwakira 2025 n’Ukwakira 2026, ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye, byazamutse ku rugero rwa 28.9 ku ijana, mu gihe ikiguzi cy’ibikoreshwa mu ngo nk’amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa cyazamutse ku rugero rwa 14.2 ku ijana.

Mu gihe nk’icyo kandi, ikiguzi cy’ubwikorezi, cyazamutse ku rugero rwa 22.4 ku ijana, naho ikiguzi cya serivisi z’amahoteri na za Resitora, cyo kizamuka ku rugero rwa 20.6 ku ijana.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, cyerekana ko hagati ya Nzeri n’Ukwakira 2026, ibiciro ku masoko yo mu mijyi, byazamutse ku rugero rwa 3.3 ku ijana. Iri zamuka, ryatewe ahanini n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutse ku rugero rwa 7.8 ku ijana. 

Iki kigo kandi, kigaragaza ko hagati y’Ukwakira 2025 n’Ukwakira 2026, ibiciro by’ibindi bicuruzwa hatarimo ibiribwa n’ibicanwa, byazamutse ku rugero rwa 11.5 ku ijana.

Muri rusange, izamuka ry’ibiciro ku rugero rwa 19.5 ku ijana, ni ryo rinini u Rwanda rugize mu myaka itatu ishize. Izamuka rinini ry’ibiciro ryaherukaga kugaragara, ni iryo ku rugero rwa 18.4 ku ijana ryagaragaye muri Nzeri 2023.

Share