Umushinga w’ubucuruzi muri FIFA wahagaritswe.
Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) Gianni Infantino, yavuze ko yahagaritse umushinga wo kwinjiza abashoramari bato mu marushanwa yose ategurwa na FIFA harimo n’igikombe cy’isi cy’ibihugu n’icy’amakipe mu bagabo no mu bagore, nyuma y’uko uteje impagarara hirya no hino ku isi.
Uyu muyobozi, yavuze ko byagaragaye ko uyu mushinga wateje icyo yise gucikamo ibice mu banyamuryaango, kandi ko nta nyungu afite mu gutuma havuka amacakubiri muri FIFA.
Uyu mwanzuro wa Infantino, uje ukurikira iyegura ry’uwari umujyanama we mukuru mu igenabikorwa mpuzamahanga n’imiyoborere witwa Carlos Cordeiro.
Carlos Cordeiro, yeguye avuga ko umushinga wa Gianni Infantino udakwiye kandi ko uzica ahazaza h’umupira w’amaguru.
Gianni Infantino, yifuzaga ko abanyamuryango bose uko ari 211 bashyigikira uwo mushinga maze buri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru rigahabwa inkunga ingana n’Amadolari Miliyoni 40, ni hafi Miliyari 60 z’amafaranga y’u Rwanda.
Benshi mu banyamuryango ba FIFA, ntibashyigikiye uwo mushinga, kuko kuwa kane w’iki cyumweru, abanyamuryango bose uko ari 55 b’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Uburayi (UEFA), batoye ko uwo mushinga nukomeza, bazikura mu gikombe cy’isi.
Icyemezo nk’icyo, cyashimangiwe n’abanyamuryango b’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Amerika ya ruguru n’iyo hagati (CONCACAF) ndetse n’ab’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane wa Asia (AFC).
Abanyamuryango b’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika (CAF), bo bateganyaga kuganira kuri uyu mushinga muri uku kwezi kwa Kanama, ariko umuyobozi wa CAF Patrice Motsepe, we yari yaraciye amarenga ko ashyigikiye imishinga ya Gianni Infantino.
Abanyamuryango b’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Oseyaniya (OFC), na bo bagombaga kuganira kuri uyu mushinga muri uku kwezi kwa Kanama, mu gihe impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Amerika y’Amajyepfo (CONMEBOL) yo yasabye FIFA ibisobanuro birambuye kuri uwo mushinga.
Birasa n’aho Gianni Infantino atorohewe no kwigarurira icyizere cy’abanyamuryango ba FIFA mu gihe yifuza gutorerwa manda ya kane nk’umuyobozi wa FIFA, kuko uretse abayobora amashyirahamwe y’umupira w’amaguru bamwe na bamwe batamushyigikiye, na bamwe mu banyapolitiki bo ku mugabane w’Uburayi na bo bagaragaje igisa no kumunenga. Nk’ubu, Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Andy Burnham, yavuze ko Infantino atari we muntu ukwiriye gukomeza kuyobora FIFA.
Biteganyijwe ko amatora y’umuyobozi wa FIFA azaba muri Werurwe 2027, akabera muri Morocco ahazaba hateraniye inama nkuru ya FIFA.
Biravugwa ko muri ayo matora, Gianni Infantino ashobora kuzayahanganamo na Nasser al-Khelaifi ukomoka muri Qatar akaba n’umuyobozi mukuru w’ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu gihugu cy’Ubufaransa.