Muhanga: Drones zifashishwa mu gutahura abakora ubucukuzi butemewe zimaze gutahura abarenga 35
Mu gihe inzego z'umutekano n'izishinzwe ubucukuzi ziri kurushaho gushyira imbaraga mu kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na karitiyeri butemewe n’amategeko, ikoranabuhanga ririmo kurushaho kwifashishwa, by'umwihariko indege zitagira abapilote zizwi nka Drones. kuri uyu wa Gatatu mu karere ka Muhanga hasojwe ubukangurambaga bwo gukangurira abaturage kwirinda ubucukuzi butemewe no kwangiza ibidukikije.

Muri gahunda y’iminsi ibiri yahariwe ubukangurambaga bwo kurwanya ubucukuzi butemewe mu mirenge ibiri yo mu karere ka Muhanga, Drones zakoze akazi gakomeye mu gutahura ibikorwa binyuranyije n’amategeko. Izo Drones zagaragaje abantu 35 bari mu bikorwa by’ubucukuzi butemewe, hamwe n’ahandi habaye ibikorwa byo kwangiza ibidukikije.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko gukoresha Drones bifasha mu kubona amashusho n’amakuru bigoye kubonwa n’amaso y’abantu cyangwa kugezwa n’abagenzacyaha ku buryo bworoshye. Iyi ni gahunda y’ubufatanye yahuje RIB, ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi (RMB) hamwe n’abahagarariye sosiyete zicukura amabuye y’agaciro na kariyeri. Muri iyo nama, hanerekanwe amashusho yafashwe na Drones agaragaza uko ibikorwa by’ubucukuzi bikorerwa mu birombe bya kariyeri n’amabuye y’agaciro.
Kayitare Jacqueline, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, yavuzeko ubucukuzi butemewe ari ikibazo gihangayikishije kuko usibye no kuba bwangiza ibidukikije ahubwo bunatwara ubuzima bw’abantu.
Ati:“Ubucukuzi butemewe ni ikibazo gihangayikishije. Ntibusiga ibidukikije gusa byangiritse, ahubwo n’ubuzima bw’abantu burahasigara. Hari abaturage benshi bapfira mu birombe byangiritse cyangwa bikorerwamo ibitemewe.”
Kayitare Jacqueline, Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga
Leopord Hahirwabemera, umwe mu bahagarariye sosiyete zicukura amabuye mu buryo bwemewe muri Muhanga, yavuze ko hari ubwo bashinjwa ibyaha batakoze:
Ati: “Hari abantu bacukura mu buryo butemewe, ariko ibyo babona bakabigurishe ku izina ryacu. Ibyo bituma natwe tubigaragaraho nk’abarenze ku mategeko kandi atari twe.”
Yasabye ko hakongerwa ubushishozi n’ubufatanye mu gutandukanya abacukuzi bafite uruhushya n’abandi batabifitiye uburenganzira.
Raporo y’umuryango mpuzamahanga wita ku murimo yo mu mwaka wa 2023, yagaragaje ko abantu hafi miliyoni 3 bapfa buri mwaka kubera impanuka ziturutse ku kazi cyangwa izindi ndwara muri bo miliyoni 2.6 barwara indwara zijyanye n'akazi naho 330,000 bakarwara indwara zitewe n’impanuka ziturutse ku kazi.
Ubukangurambaga bwateguwe ku bufatanye bw'Akarere ka Muhanga, RIB na RMB