Minisitiri Ndabamenye yerekanye ubufatanye nk’inkingi yo kugera ku kwihaza mu biribwa
Ministiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye, yavuze ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zitandukanye kugira ngo ibiribwa iboneke kandi bigere kuri bose
Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, ubwo yari mu biganiro byahuje iyi minisiteri, UNICEF n’abandi bafatanyabikorwa.
Ibi biganiro byabereye, i Kigali hagamijwe kurebera hamwe uburyo bwo kurwanya imirire mibi muri ibi byiciro.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), yerekanye ko mu ruhererekane rw’ibiribwa hakiri imbogamizi zituma ibiribwa bifite intungamubiri bitaboneka ku buryo buhagije, bihenze cyangwa bitaboneka kuri bose.
Ibi bituma imirire mibi ikomeza kuba ikibazo cyane mu bana bari munsi y’imyaka itanu n’abagore batwite hamwe n’abonsa.