RP Irishimira Uruhare Rwayo mu Guteza Imbere Isoko ry’Umurimo.
Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP), Sylvie Mucyo, yavuze ko hagati ya 30% na 40% by’abanyeshuri barangiza amasomo muri iri shuri babona akazi mu gihe cy’amezi atatu, mu gihe hafi 70% baba bamaze kubona akazi mu gihe cy’imyaka itatu.
Ibi, yabitangaje kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2026, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma yo gusura ishami rya RP riherereye i Huye mu Majyepfo y’Igihugu.
Abanyamakuru bazengurukijwe ibikorwa remezo bitandukanye by’iri shuri, birimo uruganda rutunganya imbuto, laboratwari z’ubuhinzi n’ubworozi, ndetse na laboratwari zigezweho zikoreshwa mu guhugura abanyeshuri mu bijyanye n’ubukanishi, ubwubatsi, amashanyarazi n’ikoranabuhanga ry’imodoka zikoresha amashanyarazi.
Mucyo, yavuze ko uruhare rw’amashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro mu guhanga amahirwe y’akazi no gufasha abayarangizamo kwinjira ku isoko ry’umurimo rugenda rwiyongera.
Yatanze urugero kuri gahunda z’amasomo ajyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, avuga ko 95% by’abarangiza muri izo nzego bahita babona akazi mu byiciro bitandukanye bigize urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi.
Yagize ati, “Ikindi kandi, abatarashyizwe muri iyi mibare si ngombwa ko baba badafite akazi. Hari abakomeza amasomo yabo mu zindi nzego, abandi bakitabira amahugurwa atandukanye. Bityo, ntibivuze ko bose nta cyo bakora.”
Umuyobozi w’ishami rya RP rya Huye, Lt. Col. Bernabe Twabagira, yavuze ko iri shuri ryashyizeho gahunda zigamije guhuza abanyeshuri n’abakoresha bo mu nzego z’abikorera, kugira ngo ibigo bikenera abakozi, bibashe kubona abarangije bafite ubumenyi n’impamyabushobozi bikenewe
Iyo gahunda, ihuza ibigo byifuza abakozi ndetse n’abanyeshuri bize amasomo ajyanye n’imyanya y’akazi ihari, bigatuma abo banyeshuri babyungukiramo, kuko bafashwa kubona akazi vuba.
Yagize ati, “Dufite uburyo dukurikirana abarangije amasomo yacu kugira ngo tumenye niba barabonye akazi n’aho bakorera. Dukorana n’inganda n’ibigo bitandukanye, aho bamwe mu banyeshuri bacu babona akazi.”
Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, rifite amashami umunani kandi ritanga amasomo agera kuri 70. Riteganya kongeraho andi masomo azaba ajyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.
Ritanga impamyabumenyi n’impamyabushobozi mu byiciro bitandukanye by’imyuga n’ubumenyingiro, birimo amasomo y’igihe gito amara amezi atatu, amasomo yo ku rwego rwa kaminuza ndetse n’ayo ku rwego rw’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s).
Ubuyobozi bwa RP, buvuga ko gahunda yo kwagura amasomo hatangizwa n’ayo ku rwego rw’amasomo y’ikirenga muri Kaminuza (PhD) izashingira ku bumenyi n’ubuhanga bizagaragazwa ko bikenewe ku isoko ry’umurimo.
Minisiteri y’Uburezi, na yo yatangaje ko gahunda zo gukurikirana abarangije amashuri zitazagarukira gusa muri RP, kuko hari gutekerezwa uburyo gahunda nk’iyo yazashyirwa no muri Kaminuza y’u Rwanda.