Ngoma: Ishuri ry’Imyuga Ryibasiwe n’Inkongi y’Umuriro.

Inkongi y’umuriro yadutse mu Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Musamvu (TCC), riherereye mu Murenge wa Kibungo, mu Karere ka Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba, mu gitondo cyo ku wa Gatatu, tariki ya 11 Ugushyingo 2026, yangiza ibitanda 72 by’abanyeshuri n’ibindi bikoresho byari mu nzu abahungu bararamo.

Ngoma: Ishuri ry’Imyuga Ryibasiwe n’Inkongi y’Umuriro.

Iyo nkongi y’umuriro, yanageze ku gice cy’inyubako abanyeshuri bafatiramo amafunguro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma, Ingabire Benoit, yavuze ko iyo nkongi yangije ibikoresho byose byari mu nzu abahungu bararamo, mu gihe ibikoresho byari mu gice cy’inyubako abanyeshuri bafatiramo amafunguro byabashije gukurwamo bitarangirika.

Yagize ati, “Igice cy’ishuri cyafashwe n’inkongi y’umuriro, ni inyubako yakoreshwaga mu gucumbikira abahungu. Yari irimo ibitanda 72. Iyo nkongi, yanageze ku gice cy’inyubako abanyeshuri bafatiramo amafunguro, ariko ibikoresho byari muri iyo nyubako, byo byashoboye gukurwamo bitarangirika. Ibyangiritse cyane ku buryo bugaragara, ni ibyari mu nyubako abahungu bararagamo, kuko ibyarimo byose byahiyebigakongoka. Impamvu yateye inkongi ntiramenyekana, iperereza riracyakomeje.” 

Ingabire, yavuze ko inkongi yadutse mu gihe abanyeshuri bose bari mu masomo, bivuze ko nta muntu wagiriye ikibazo icyo ari cyo cyose muri iyo nkongi y’umuriro, haba gutakaza ubuzima cyangwa gukomereka.

Yashimiye Polisi y’u Rwanda ku buryo yatabaranye ingoga mu kuzimya umuriro utaragera ku bindi bice by’ishuri, bityo hakirindwa ko hagira ibindi byangirika.

Uyu muyobozi, yahumurije ababyeyi barerera muri iryo shuri, abizeza ko nta munyeshuri wagizweho ingaruka n’iyo nkongi. Yavuze ko ubuyobozi bw’akarere burimo gukorana n’izindi nzego n’abafatanyabikorwa kugira ngo abanyeshuri babone ibikoresho by’ibanze bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Yagize ati, “Turizeza ababyeyi bafite abana biga muri iri shuri ko nta munyeshuri wari uri muri iyo nyubako. Ubu turimo gukorana n’izindi nzego n’abafatanyabikorwa kugira ngo harebwe uko abanyeshuri babona bimwe mu bikoresho by’ibanze bakeneye, kugira ngo ubuzima bukomeze kandi basubire mu masomo.”

Impamvu yateye inkongi y’umuriro ntiramenyekana. Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe zatangiye iperereza rigamije kumenya icyateye iyo nkongi y’muriro.

Share