Kizza Besigye Yasubijwe muri Gereza.

Umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda Dr. Kizza Besigye, yasubijwe muri Gereza. Ni nyuma yo kumara icyumweru kirenga yitabwaho n’abaganga, ubwo yituraga hasi akanatakaza ubwenge ari mu rukiko.

Kizza Besigye Yasubijwe muri Gereza.
Kizza Besigye Yasubijwe muri Gereza.

Umugore wa Kizza Besigye Winnie Byanyima, yavuze ko umugabo we yajyanywe muri gereza ya Luzira iherereye mumurwa mukuru wa Uganda Kampala kuwa 7 Kanama 2026, ibinyuranye n’inama z’abaganga.

Kizza Besigye, ari kuburana ku byaha ashinjwa byo kugambanira igihugu ndetse no gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

Kizza Besigye w’imyaka 70 y’amavuko, yari yarajyanywe igitaraganya mu cyumba cy’indembe i Kampala, nyuma yo kwitura hasi agatakaza ubwenge mu rukiko tariki 30 Nyakanga 2026. Icyo gihe, Kizza Besigye yituye hasi yemeza avuga cyane ko nta butabera yizeye mu rubanza rwe.

Mbere y’aho gato, Kizza Besigye yari yaramaganye umwanzuro w’urukiko wo kumuhitiramo abanyamategeko. Ni nyuma y’uko umunyamategeko we witwa Elias Lukwago atawe muri yombi ashinjwa ibyaha bisa n’ibya Dr. Kizza Besigye, naho undi munyamategeko we ukomoka mu gihugu cya Kenya wigeze no kuba Minisitiri w’ubutabera muri icyo gihugu witwa Martha Karua akangirwa kwinjira muri Uganda.

Ni kenshi Winnie Byanyima yakunze kumvikana yamagana uburyo umugabo we afashwe muri gereza, aho yemeza ko ibyo akorerwa ari ibya Kinyamaswa. Uyu mugore, yanageze kure yemeza ko hari imigambi iri gutegurwa n’ubutegetsi bwa Uganda yo kwica umugabo we.

Kuba Dr. Kizza Besigye yasubijwe muri gereza, bishobora kwamaganwa bikomeye n’abamushyigikiye ndetse n’abavuga ko barengera uburenganzira bwa muntu, ahanini biturutse ku mpungenge ku buzima bwe bushobora kuba butameze neza, gukemanga uko abaganga bakomeje kumwitaho, ndetse no kutagirira icyizere ubutabera bwa Uganda, aho bemeza ko urubanza rwe rushingiye ku mpamvu za Politiki.

Share