Protais Mitali wahoze ari Minisitiri mu Rwanda yitabye Imana afite imyaka 62
Kuri uyu wa 1 Kanama 2025 mu masaha y’umugoroba nibwo hamenyekanye amakuru y’uko Protais Mitali, wahoze ari Minisitiri mu Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe kirekire.

Uyu mugabo yari amaze yari amaze imyaka 10 atuye mu gihugu cy’ububiligi.
Mitali yigeze kuyobora ministeri zitandukanye mu Rwanda zirimo Minisiteri y’Umuco na Siporo, Minisiteri y’Urubyiruko, ndetse na Minisiteriy’Ubucuruzi, Inganda, Ishoramari, Ubukerarugendo n’Amakoperative. Yanabaye kandiAmbasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia kugeza mu mwaka wa 2015.
Mu mwaka wa 2015, Mitali yashakishwaga naInterpol nyuma y’uko ishyaka rya PL (PartiLibéral), yari abereye Perezida, rimushinjekunyereza amafaranga arenga miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.
Kubera izo mpamvu, yahise ava mu gihugu, azakongera kugaragara mu ruhame i Bruxelles mu Bubiligi mu mwaka wa 2019, ubwo yari yitabiriyeinama yavugaga kuri Jenoside yakorewe Abatutsimu 1994.