Ese abakoresha imodoka za Lisansi, baba bagiye guhura n’igihombo gikabije?

Kuva igihugu cya Iran cyafunga umuhora wa Hormuz unyuramo hafi 20 ku ijana rya peteroli icuruzwa ku isi yose kubera intambara iki gihugu gihanganyemo na Leta zunze ubumwe za Amerika na Israel, ibikomoka kuri Peteroli byakomeje guhenda ku isoko mpuzamahanga cyane cyane mu karere dutuyemo.

Ese abakoresha imodoka za Lisansi, baba bagiye guhura n’igihombo gikabije?

KPMedia24, yagiranye ikiganiro cyihariye na Teddy Kaberuka, umusesenguzi ku bukungu, adusobanurira birambuye uko iyi ntambara ikomeje gushegesha ubukungu bw’isi, by’umwihariko nyuma y’uko Iran ifunze umuhora wa Hormuz.

Yatangiye asobanura impamvu umuhora wa Hormuz unyuramo 20 ku ijana bya peteroli icuruzwa ku isi, ariko twe tukaba tubyumva nk’aho ari peteroli yose yafunzwe agira ati, “Impamvu twebwe dutuye muri ibi bihugu twumva uburemere bwa kiriya kibazo, ni uko biriya 20 ku ijana biza iwacu. Ni ukuvuga ngo hari iybindi bihugu ku yindi migabane y’isi biriya 20 ku ijana bitabageraho.”

Teddy Kaberuka, yatanze ingero z’ibihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo nka Venezuela, Argentina n’ibindi, aho avuga ko ibikomoka kuri Peteroli binyuzwa mu muhora wa Hormuz bitagera kuri ibyo bihugu, kuko ubwabyo bifite Peteroli byicukurira.

Uretse ibihugu ubwabyo, hari n’amasoko manini adakoresha inzira inyura mu muhora wa Hormuz ataragizweho ingaruka nyinshi n’ifungwa ryawo nk’uko Teddy Kaberuka abisobanura agira ati, “Hari andi masoko manini agerwaho na Peteroli ariko adakurikira iriya nzira, Urugero nk’Uburusiya. Ku bazi ubumenyi bw’Isi, ku ikarita yayo, Uburusiya buri hejuru ya Iran, hagati y’Uburusiya na Iran harimo ikiyaga cya Caspian. Ni ukuvuga ko hari ibikomoka kuri Peteroli bicuruzwa mu Burusiya no mu Burayi bidakoresheje inzira y’umuhora wa Hormuz.”

 

Muri iki gihe ibikomoka kuri Peteroli bikomeje guhenda, hari ibihugu biri gutekereza ku kugabanya gukoresha cyane Peteroli, ahubwo igasimbuzwa amashanyarazi, igishobora gutekerezwa nk’indi mpamvu yateza intambara ku ruhando mpuzamahanga. Teddy Kaberuka, yakigarutseho agira inama ibihugu kongera ishoramari bikora ku mashanyarazi agira ati, “Kugira ngo ugere aho uvuga uti ndi igihugu gifite ubushobozi bwo kwirwanirira muri ya ntambara, aho buri wese akoresha imbaraga ze zose kugira ngo arengere inyungu ze, icya mbere, tugomba kuvuga tuti dufite amashanyarazi ijana ku ijana twivanira imbere mu gihugu. Kuko turabizi, amashanyarazi aturuka ku ngomero zikoresha amazi, ku zuba, ku muyaga no kuri Nyiramugengeri. Izo ni ingufu zitandukanye zunganirana zikajyana hamwe, noneho igihugu kikagira ubushobozi.”

 

Kaberuka kandi, yanibukije ko mu gihe abantu bava ku gukoresha Peteroli bakagana amashanyarazi, byaba byiza ingufu zayo zongerewe, kugira ngo igihe abakoresha amashanyarazi bacomeka ibikoresho byabo, hatabaho bamwe bayabura bigateza idindira mu iterambere.

Bitewe n’uko ibihugu bishobora gusaba abashoramari gushora imari yabo mu binyabiziga bikoresha amashanyarazi aho kuyishora mu bikoresha Lisansi, hari abibaza niba bidashobora guteza igihombo ku bashoye imari mbere y’uko intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati yaduka.

Teddy Kaberuka, yabasubije agira ati, “Ntabwo ari mu munsi umwe tuzabyuka dusange zose zahindutse, ntabwo byashoboka. Ni nk’igihe twakwita icy’inzibacyuho kigenda kibaho buhoro buhoro, uko abantu bagenda babona ubushobozi, n’ibigo by’imari uko bigenda biborohereza.”

Teddy Kaberuka, yasoje ikiganiro cyihariye yagiranye na KPMedia24, asaba abaguzi kwitwararika muri iki gihe ibintu nkenerwa ku rwego mpuzamahanga bikomeje guhenda, igihe umuntu akoze urugendo, akarukora yaruteguye kandi abona ko ari ngombwa kuri we, ntiyitware nk’aho nta cyabaye.

Ushobora gukurikira ikiganiro cyose KPMedia24 yagiranye na Teddy Kaberuka ku kibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri Peteroli rikomeje kugaragara ku masoko anyuranye unyuze kuri iyi nzira:

 

Share