Perezida Kagame yerekanye ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko gihangayikishije

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kugendera kure ibiyobyabwenge, kuko bikomeje kubagiraho ingaruka, bikagira n’ingaruka ku gihugu muri rusange cyane ko byageze n’aho bamwe babura ubuzima.

Perezida Kagame yerekanye ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko gihangayikishije

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yafunguraga Inama Nkuru ya 17 y’Umuryango FPR - Inkotanyi yabaye ku wa 19 Ukuboza 2025 i Rusororo ku Intare Arena.

Yavuze ko abantu bakwiriye kurangwa n’imico mizima, avuga ko iyo imico ari myiza yubaka, yaba imibi igasenya.

Ati “Abari hano bato, abana bacu, kandi bayobozi b’uyu munsi n’ejo ari naho hazaza h’igihugu cyacu, ikintu cyo kuzirikana umuco, umuco w’imibereho, imico wo kurema ibyiza mu bantu no mu gihugu, ibyo ni byo dukwiriye gushyira imbere.”

Yasabye abayobozi mu ngeri zose, yaba abato n’abakuru, ko bakwiriye kwirinda ikibi kuko umuntu atakora bimwe biteza imbere igihugu ngo akore n’ibindi bigisenya.

Ati “Twavuze iby’imiyoborere, twavuze ibyo gukoresha ukuri, gutinyuka ukanga ikibi, ugatandukana nacyo, ibindi mbere y’uko uhura n’ibindi bibazo hari ibyo wowe wakwirinda ku bwawe.”

Yageze ku rubyiruko, yitsa cyane ku bibazo by’ibiyobyabwenge, ati “Ndashaka kuvuga urubyiruko ruri hano, mwirinde, mugerageze mugabanye ibiyobyabwenge bibasenya. Ntabwo bibasenya gusa nk’abantu buri muntu ku giti cye, buriya binyuze muri mwe, birasenya igihugu.”

“Iri sinda, abantu bakabirata, guhora ugwirirana [….] ntabwo ari wowe wisenya gusa, urasenya igihugu, urasenya igihugu nta n’icyo kwirata kirimo”.

Yavuze ko kubera ubusinzi n’ibiyobyabwenge, bigeze aho bamwe bakora impanuka, bakabura ubuzima.

Umukuru w’Igihugu yatanze urugero ku muntu umwe wakoraga hafi ye, wari warabaye imbata y’inzoga kandi mu buzima ari umukozi mwiza, unatanga umusaruro.

Ati “Iyo usinda wabigize umuco, ingaruka zo ziragaragara. Hari umuntu wakoraga hafi nanjye, iteka namushakaga ku mugoroba, akabanza kumbwira ko hari aho yagiye[…] nti ndamutegereza mumunshakire mumunzanire, bikaba kabiri, gatatu, [...] nti ariko ni ibiki biba hagati aho, baza kumbwira ko bijya kugera ayo masaha, ibintu byarangiye.”

“Rimwe ku mugoroba kubera ko namushakaga, hari impamvu namushakaga, ndavuga nti bamuzane, hari ahantu mu rugo, hariya mu Kiyovu, ku ngazi, hari ingazi zizamuka zijya hejuru, rimwe namutegereje, nza gusohoka mu cyumba kimwe, ndeba hasi ku ngazi, nsanga yananiwe kugenda, ariho aragendera ku rukuta azamuka kuri izo ngazi yananiwe gutera intambwe.”

Ngo aho amugereyeho, yahakanye ko atanyoye inzoga kandi ari ibintu bigaragarira amaso.

Ati “Ndamubwira nti kanaka wabaye ute, urarwaye? ati njyewe? Nti ko nakurebaga, wahereye hasi ugendera ku rukuta, abantu basindagirira ku rukuta baba barwaye iki? Nti wasinze? ati oya.”

“Ashaka kunyereka ko atasinze, ahagararara ku kuguru kumwe, nti ongera ariko umareho umwanya, abikoze yikubita hasi, ariko yanyemeje ko ntaho yahuriye n’inzoga […] kandi uwo muntu [... ] iyo yabaga atazinyoye yakoraga ibintu bizima bigasobanuka.”

Yabajije urubyiruko icyo ruvana mu kunywa inzoga, arubaza ikintu kiri mu nzoga gituma rwemera ko ubuzima bwarwo bwangirika.

Ati “Urubyiruko, ibyo mubivanamo iki? Habamo iki? Abantu bahora babibutsa cyabatwarira ubuzima. Erega ukabona umuhungu w’umusore, imyaka 38, 45 bakakubwira bati pe byarangiye, bakakubwira ibintu ubundi bihitana abasaza nka twe”

Yavuze ko magingo aya umubare munini w’abantu bajya kuvurirwa mu mahanga, bishyuriwe na leta, ari abantu bafite uburwayi bushobora kwirindwa, ati “mu icumi gusanga abantu batandatu, barindwi ari ku mpamvu zidasobanutse, zishobora kwirindwa”.

Ati “Mu byo RPF dukwiriye kuba dukoramo ishoramari, turashakamo abasinzi?[...] Hari aho nabonye abantu bavugira kuri telefoni umwanya munini turi aba mbere […] ibyo ntacyo bintwaye mujye muvuga, bajye babishyuza gusa […] ariko ibyo gushyirwa ku rutonde, iyo mbona tuza mu ba mbere banywa inzoga nyinshi mba nzi ngo n’ubuzima bw’abantu ni ko bugenda. Ibyo tugerageze tubyirinde.”

 

 

 

Share