Bénin : Umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Patrice Talon waburijwemo
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu cya Bénin, Alassane Seidou, yatangaje ko abasirikare bagerageje guhirika ku butegetsi Perezida Patrice Talon, umugambi wabapfubanye.
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, abasirikare bayobowe na Lt Col Pascal Tigri, batangaje ko bahiritse ku butegetsi Perezida wa Bénin, Patrice Talon.
Aba basirikare biyise MCR [Military Committee for Refoundation] bagose urugo rwa Perezida Patrice Talon, bajya kuri Televiziyo y’Igihugu cya Bénin, batangaza ko ‘yavanwe ku butegetsi’.
Mu itangazo yasohoye, Minisitiri Alassane Seidou, yavuze ko itsinda rito ry’abasirikare ryagerageje guhungabanya Igihugu n’ibigo ariko Ingabo z’Igihugu, ziburizamo uwo mugambi ndetse ubu ibintu bikomeje kugenzurwa.