Abaturage n’Abanyacyubahiro bahuriye mu Kinigi mu muhango wo Kwita Izina 2025 no basigasira Urusobe rw’Ibinyabuzima
Uyu muhango uzwi cyane nka "Kwita Izina", umaze kwamamara ku rwego rw’isi, ni igikorwa ngarukamwaka cy’ingenzi mu Rwanda cyo kubungabunga ingagi zo mu misozi miremire. Kuri iyi nshuro, ibirori byahurije hamwe abasaga 10,000, byabereye mu Kinigi, mu nkengero za santeri nto iri munsi y’ibirunga iwabo w’ingagi.

Uyu muhango witabiriwe n’abanyacybahiro batandukanye bari Madame Jeannette Kagame umufasha wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva wari umushyitsi mukuru ndetse n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye z’Igihugu. Ibi birori kandi byitabiriwe n’abandi bashyitsi baturutse mu mpande zitandukanye z’isi barimo abahanzi, abakinnyi, abayobozi mu rwego rwa politiki, abakinnyi ba filime n’abandi bagiye bamamara ku rwego rw’isi.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) yavuze ko 10% by’umusaruro wa Pariki bijya mu mishanga y’abaturage kuva gahunda yo gusaranganya inyungu ziva mu bukerarugendo itangiye mu myaka 20 ishize.
Ati: “Kuva gahunda yo gusaranganya inyungu ziva mu bukerarugendo itangiye mu myaka 20 ishize, 10% by’umusaruro wa pariki bijya mu mishanga y’abaturage baturiye pariki z’igihugu, kuri ubu iyo mishanga ifite agaciro ka Miliyari 18 z’amafaranga y’u Rwanda aho yagize uruhare mu mashuri, amavuriro, amasoko ndetse n’inzi zo guturamo, ibi bikorwa bikaba bigira uruhare mu kugabanya amakimbirane hagati y’abantu n’inyamaswa”
Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yashimiye abise amazina abana b'Ingagi, bahisemo amazina meza. Ati “mwarakoze kuba indashyikirwa mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima birimo n’ingagi zo mu Birunga. Abavuye kure muri hano, twishimiye ko mwifatanyije natwe kandi mwahisemo amazina meza.”
Minisitiri w’Intebe, kandi yavuze ko ibirori byo kwita izina byabereye mu Kinigi mu kwereka abahaturiye ko umusanzu wabo mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ari ingenzi. Ati “Ibirori byongeye kubera hano ngo tubagaragarize ko dushima umusanzu wanyu mu gusigasira ingagi no guteza imbere ubukerarugendo mu gihugu cyacu.”
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yashimiye abise amazina abana b’ingagi, ashimangira uruhare rw’abaturage mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima
Uyu mwaka, abana b’ingagi 40 nibo bahawe amazina afite aho ahuriye n’umuco Nyarwanda n’imibereho y’abaturage. Ababitangiye amazina ni abantu b’icyubahiro ku rwego rw’isi n’abahembwe mu nzego zitandukanye.
Umuhango wa Kwita Izina werekanye ko umuco wo kubungabunga ibidukikije n’imibereho y’abaturage bishobora guhuza abantu b’ingeri zose, bagafatanya kugira u Rwanda rurangwamo iterambere rirambye.
Umuhango wa Kwita Izina 2025 uhuje abanyacyubahiro, ibyamamare n’abaturage, werekana uburyo umuco n’ubukerarugendo bishobora gufatanya mu iterambere rirambye.
Madame Jeannette Kagame arikumwe n'abaturage mu muhango wo Kwita Izina
Minisitiri w'Intebe ari kumwe n'Umuyobozi wa RDB ubwo bageraga ahabereye Umuhango wo kwita izina