Uruganda rw’Umuziki Nyarwanda, Rwongeye Kwibuka Ibigwi bya Yvan Buravan.
Ibyamamare binyuranye birimo ibya Muzika, imikino, abanyamakuru, abareberera inyungu z’abahanzi n’abandi, bahuriye kuri Atelier du Vin mu ijoro ryo kuwa 17 Kanama 2026, mu rwego rwo kuzirikana ibigwi n’umurage byasizwe na Nyakwigendera Yvan Buravan, wahitanywe n’indwara ya Kanseri y’urwagashya kuwa 17 Kanama 2022.
Icyo gikorwa, cyaranzwe no kuzirikana uruhare rwa Yvan Buravan mu iterambere ry’umuziki nyarwanda, ndetse abacyitabiriye bibutswa ubukangurambaga bwiswe Turikumwe, bugamije kwigisha abantu ububi bw’indwara ya Kanseri, gushishikariza abantu kwivuza hakiri kare ndetse no gukusanya inkunga zo gushyigikira bamwe mu bagizweho ingaruka n’iyi ndwara.
Si ibyo gusa kandi, kuko muri icyo gikorwa hanamenyekanyemo ko hari imwe mu ndirimbo zakozwe na Nyakwigendera izasubirwamo.
Icyo gikorwa, cyatangijwe no gufata umunota umwe wo guceceka, mu rwego rwo kwibuka Nyakwigendera Yvan Buravan.
Itsinda ry’umuziki ryitwa The Target Band, ni ryo ryatangiye riririmba zimwe mu ndirimbo zakozwe na Nyakwigendera, kandi zagize igikundiro mu bakunzi b’umuziki nyarwanda zirimo Oya na Low Key. Icyo gihe, bamwe mu bagize umuryango wa Nyakwigendera n’abakunzi b’umuziki bari aho, bafatanyije n’iryo tsinda kuziririmba.
Umunyamakuru David Bayingana, ufatwa n’umuryango wa Nyakwigendera nk’umwe mu bamufashije mu ntangiriro y’umuziki we, yasangije abari muri icyo gikorwa bimwe mu byo atazibagirwa bakoranye, ndetse anagaruka ku bunararibonye basangiye.
Abandi bahanzi baririmbye muri icyo gitaramo barimo Uncle Austin waririmbye indirimbo yitwa Urwo ngukunda yafatanyijemo na Nyakwigendera. Itorero gakondo ryitwa Ishyaka ry’Intore Yvan Buravan yari abereye umunyamuryango, na ryo ryaririmbye indirimbo ye yitwa Twaje.
Umuhanzi Ruti Joel we yaririmbye indirimbo ye ku giti cye yise Amaliza, naho umuraperi Ish Kevin we aririmba indirimbo ye ku giti cye yise Kibasumba, ariko aza no kuririmba iyo yafatanyijemo na Yvan Buravan yitwa VIP.
Nubwo umuziki uri mu byafashe umwanya munini, ubukangurambaga bwa Turikumwe bugamije kwigisha abantu ububi bw’indwara ya Kanseri, kubashishikariza kwisuzumisha hakiri kare no kudatererana abo yagizeho ingaruka ntibwibagiranye.
Mushiki wa Nyakwigendera witwa Raissa Umutoni, akaba yaranashinze umuryango witwa YB Foundation, yavuze ko icyo gikorwa ngarukamwaka, gikorwa ku mpamvu ebyiri z’ingenzi: Gusigasira umurage wasizwe na Musaza we, no gushishikariza umuryango nyarwanda gufata ingamba zihamye zo guhangana n’indwara ya Kanseri.
Yagize ati, “Dukora igikorwa cyo kwibuka Yvan Buravan, aho tuzirikana umurage yadusigiye, ariko na none dukora ubukangurambaga. Dukora igikorwa ngarukamwaka cyo gushishikariza abantu kwisuzumisha hakiri kare ndetse no gushyigikira abatangiye urugendo rwo kwivuza.”
Umutoni kandi, yanavuze ko ubu bukangurambaga bukorerwa hirya no hino mu gihugu, ndetse bukanakusanyirizwamo inkunga zo gufasha abarwaye indwara ya Kanseri bari kwitabwaho hirya no hino mu bitaro.
Yagize ati, “Uyu munsi, twagiye mu karere ka Bugesera, kugira ngo dufashe umwana uri kuvurwa indwara ya Kanseri, ndetse twanaboneyeho gushishikariza abaturage kwisuzumisha hakiri kare, ndetse tunabasaba guhugurana ku bubi bw’indwara ya Kanseri.”
Ubukangurambaga bwa Turikumwe, bugamije kurwanya indwara ya Kanseri, aho ababutegura bemeza ko kurwanya Kanseri bidasaba kuyifata nk’indwara gusa, ahubwo ko bisaba ko abantu bose bumva ko uru ari urugendo rusaba kwigisha, kwisuzumisha, gushyigikira, icyizere ndetse no gushyira hamwe nk’umuryango nyarwanda.
Ubwo bukangurambaga, bugamije kwigisha abantu kwirinda indwara ya Kanseri, kwisuzumisha hakiri kare kugira ngo uwo basanganye iyo ndwara itarakomera avurwe, gushyigikira abarwayi, abarwaza n’imiryango yabo.
Mu gushyigikira abarwaye Kanseri, abakora ubu bukangurambaga, bakora ibikorwa bitandukanye byo kugera ku barwayi aho bari hirya no hino mu gihugu, haba mu bitaro cyangwa mu ngo. Bitewe n’uko buri murwayi amerewe, umuryango wa YB Foundation uhitamo ibyo wamugenera, harimo nko kumuha amafaranga y’urugendo yo kumufasha kujya kwa muganga kwivuza bitewe na gahunda aba yarahawe, n’ibindi.
Umutoni, yavuze ko ubu bukangurambaga bwatekerejweho, bitewe no gutekereza ingaruka ziterwa n’indwara ya Kanseri ku barwayi, imiryango yabo ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange.
Yagize ati, “Turifuza kujyanisha ibikorwa byo kwigisha abaturage n’ibyo gushyigikira abarwayi n’imiryango yabo.”
Ubu bukangurambaga kandi, bugamije no gusaba umuryango nyarwanda kugabanya ubwoba uterwa na Kanseri, ahubwo ugatera ingabo mu bitugu abarwaye iyi ndwara mu rugendo rwabo rwo kwivuza.
Umutoni yagize ati, “Mu by’ukuri, turifuza ko abaturage basobanukirwa ko abarwayi badakwiriye kwikorana uru rugendo bonyine. Nk’umuryango nyarwanda, dukwiriye kubatera ingabo mu bitugu, ndetse tukanabashyigikira muri urwo rugendo barimo.”
Raissa Umutoni, yongeyeho ko ubu bukangurambaga bugamije kandi gutuma abarwayi ba Kanseri bumva ko ari ab’agaciro kandi bashyigikiwe, no gushishikariza imiryango yabo n’umuryango nyarwanda muri rusange gusobanukirwa indwara ya Kanseri n’akamaro ko kuyisuzumisha hakiri kare.
Abanyamuziki batandukanye kandi, na bo bagaragaje ko mu rwego rwo kumuha icyubahiro, bazasubiramo bimwe mu bihangano byasizwe na Nyakwigendera Yvan Buravan. Nk’ubu, umuhanzi wo mu njyana ya Blues, usanzwe anacuranga Gitari, akaba kandi yandika indirimbo akanazikora, akaba kandi yaranahatanye mu bihembo bya Grammy Awards witwa Vasti Jackson, na we yitabiriye igikorwa cyo kuzirikana umurage wasizwe na Yvan Buravan.
Uyu muhanzi, yaboneyeho guhishura ko yatangiye gusubiramo indirimbo ya Nyakwigendera yitwa Supernatural, aho byitezwe ko indirimbo isubiyemo izasohoka vuba.