Muri Zambia, umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi yajyanye mu nkiko ibyavuye mu matora
Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Zambia, Brian Mundubile, yatangaje ko azajyana mu nkiko ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye ku wa 13 Kanama 2026, avuga ko hari amakosa akomeye yabaye mu migendekere y’amatora.
Mundubile, wari mu bakandida bahanganye na Perezida Hakainde Hichilema, yavuze ko ikipe ye yagaragaje ibibazo bijyanye n’uko amajwi yabazwe, uko ibisubizo byakusanyijwe ndetse n’uko byatangajwe.
Komisiyo y’Amatora muri Zambia yatangaje ko Hichilema yatsinze amatora, akabona manda ya kabiri nyuma yo kubona hafi 60% by’amajwi, mu gihe Mundubile yabonye hafi 38%.
Icyakora, Mundubile ntiyemera ibyavuye mu matora, avuga ko hari amakosa akomeye ashobora kuba yaragize ingaruka ku musaruro w’amatora. Ni yo mpamvu yavuze ko azitabaza inkiko kugira ngo ibyavuye mu matora bisuzumwe.
Aya matora kandi yagiye arangwa n’ibibazo bitandukanye, birimo guhagarara kw’ibarura ry’amajwi nyuma y’ibibazo by’umutekano byibasiye bamwe mu bakozi b’amatora.
Ubu amaso ahanzwe ku nkiko za Zambia kugira ngo harebwe uko zizakira ibirego by’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, mu gihe Perezida Hichilema ategura gutangira manda ye ya kabiri.