Ubufaransa bwahakanye ko bwakuye nkana igihugu cya Afurika y’Epfo mu bashyitsi bazitabira inama y’umuryango w’ibihugu 7 bikize ku isi.
Kuwa kane tariki 26 Werurwe 2026, ibiro by’umukuru w’igihugu muri Afurika y’Epfo, byatangaje ko icyo gihugu cyakuwe mu bashyitsi batumiwe mu nama y’umuryango w’ibihugu 7 bikize ku isi uzwi nka G7, kigasimbuzwa igihugu cya Kenya, bitewe n’uko Leta zunze ubumwe za Amerika, zavuze ko zizabangamira imigendekere myiza y’iyo nama, niba igihugu cya Afurika y’Epfo gitumiwe.
Umuvugizi wa perezida wa Afurika y’Epfo Vincent Magwenya, yabwiye ibitangazamakuru byo muri Afurika y’epfo kuri uyu wa kane ati, “Turemera icyemezo cy’Ubufaransa, ndetse tunishimiye igitutu icyo gihugu cyashyizweho.” Ariko nyuma y’amasaha make, perezida wa Afurika y’epfo, Cyril Ramaphosa, yaje gutangaza amagambo atandukanye n’aya, aho yavuze ko akurikije amakuru yahawe, igihugu cya Afurika y’Epfo cyakuwe mu bashyitsi bazitabira inama ya G7 bidaturutse ku gitutu cy’igihugu icyo ari cyo cyose.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa, Jen-Noël Barrot, yavuze ko igihugu cye kitashyizweho igitutu n’uwo ari we wese, ko ahubwo cyahisemo gutumira igihugu cya Kenya bitewe n’imirongo migari yashyizweho na G7.
Umwe mu bayobozi bakuru mu biro by’umukuru w’igihugu muri Leta zunze ubumwe za Amerika bizwi nka “White house”, na we yunze mu ry’Ubufaransa, avuga ko icyemezo cyo gutumira igihugu cya Kenya, cyaturutse ku biganiro byahuje ibihugu bigize umuryango wa G7. Yagize ati, “Ntitwigeze dusaba Ubufaransa gukuraho ubutumire bwahawe Afurika y’epfo.” Ndetse yongeraho ko Washington ihaye ikaze Kenya muri iyo nama.
Umubano hagati ya Pretoria na Washington wakomeje kuzamba, bitewe n’uko perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump atishimiye ikirego Afurika y’Epfo yajyanye mu rukiko mpuzamahanga rw’Ubutabera cyangwa se ICJ mu magambo ahinnye y’icyongereza, aho yashinjaga Israel gukorera genocide abaturage ba Gaza, maze na Trump akavuga ko abaturage bafite uruhu rwera bazwi nka White Afrikaners batuye aho muri Afurika y’epfo bakomeje kwicwa. Nyuma kandi, Perezida Trump yahise ashyiraho inyongera ku misoro ingana na 30 ku ijana ku bicuruzwa byose biva muri Afurika y’epfo bigacuruzwa ku masoko yo muri Amerika, nubwo urukiko rw’ikirenga rwa Amerika rwatesheje agaciro itegeko ry’imisoro rya Perezida Trump.
Leta zunze ubumwe za Amerika kandi, zanze kwitabira inama y’ibihugu 20 bikize ku isi bihuriye mu muryango wa G20 yabereye i Johannesburg mu mwaka ushize, ndetse zinakura Afurika y’Epfo mu bihugu bizitabira inama zose z’uwo muryango wa G20, kuko Leta zunze ubumwe za Amerika ari zo zifite intebe y’ubuyobozi bwawo uyu mwaka.
Mu kwezi kw’Ugushyingo 2025, Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron, ubwo yari yitabiriye inama y’umuryango wa G20, ku giti cye yahaye ubutumire bwo kuzitabira inama ya G7 izabera mu gace ka Evian-les-Baines mu Bufaransa, kuva tariki 15 kugeza tariki 17 Kamena 2026. Uretse igihugu cya Kenya, ubuyobozi bw’Ubufaransa, bwatangaje ko ibindi bihugu byatumiwe muri iyo nama ari Ubuhinde, Koreya y’Amajyepfo ndetse na Brazil.