RwandAir yatangiye ingendo zijya Zanzibar na Mombasa

Sosiyete Nyarwanda y'Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir, ikomeje urugendo rwo kongera ibyerekezo ijyamo kuko kuri uyu wa Mbere yatangiye ingendo za Kigali-Zanzibar ndetse n'iza Kigali-Mombasa

RwandAir yatangiye ingendo zijya Zanzibar na Mombasa

Kuri uyu wa Mbere, ni bwo Indege ya RwandAir, yakiriwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Abeid Amani Karume giherereye muri Zanzibar.

Zanzibar yabaye icyerekezo cya gatatu RwandAir yerekezamo muri Tanzania nyuma ya Dar es Salaam na Kilimanjaro.

Abakora ingendo barimo abacuruzi, abajya gushaka serivisi zitandukanye muri Zanzibar zirimo ubukerarugendo no gusura ababo, bishimiye iyi ntambwe nshya yatewe na RwandAir. 

Ambasaderi w'u Rwanda muri Tanzania, Gen Patrick Nyamvumba yavuze ko ingendo za RwandAir muri Zanzibar zije kunganira abaturage b'impande zombi.

 Ati "Ni nko kunganira kuko hari ibyo dufite hano badafite. Bivuze ngo abantu bacu bashaka kuza hano, ubu bashobora kuhaza byoroshye, batagombye kuzenguruka cyangwa batagombye kunyura Dar es Salaam ngo bafate ubwato."

Ingendo za RwandAir muri Zanzibar kandi zitezweho korohereza abacuruzi baba abo mu Rwanda ndetse no muri Zanzibar.

Share