REG yahumurije abaturage b’i Ngamba ku bivugwa byo gusubiza amafaranga y’ingurane

Abaturage baturiye ahari kubakwa Urugomero rwa Nyabarongo II mu Kagari ka Kabuga, Umurenge wa Ngamba, Akarere ka Kamonyi, bafite impungenge z’uko bashobora kuzishyuzwa amafaranga bishyuwe nk’ingurane y’ubutaka bwabo, nyamara ibikorwa byo kubaka uru rugomero.

REG yahumurije abaturage b’i Ngamba ku bivugwa byo gusubiza amafaranga y’ingurane

Uriho Jean de Dieu, avuga ko yishyuwe amafaranga menshi ariko kugeza ubu ubutaka bwe ntacyo burakoreshwa.

Ati: “Bampaye miliyoni 20 nk’ingurane y’ubutaka bwanjye, ariko kugeza ubu ntacyo burakoreshwa. Ubu nimukiye ahandi. Baramutse banyishyuje ayo mafaranga sinabona aho nayakura, kuko yamaze gukoreshwa.”

Undi muturage utifuje ko amazina ye atangazwa na we afite impungenge zimwe. Ati: “Natwe twishyuwe amafaranga y’ingurane kuko ubutaka bwacu bwagombaga gukoreshwa ahari kubakwa urugomero. Ariko twumvise amakuru ngo bashobora kuzadusaba gusubiza ayo mafaranga kuko ubwo butaka ntacyo bwakoreshejwe. Ibyo byatubabaza cyane, kuko ayo mafaranga twarayakoresheje mu kwimuka no kwiyubaka,”

Ku ruhande rwa REG (Rwanda Energy Group), Umuyobozi Ushinzwe Guhuza REG n'abayigana Bwana Zawadi Geoffrey, yahumurije abaturage ko ibyo bivugwa nta shingiro bifite.

Ati: “Ibyo ni ibihuha. Nta hantu na hamwe byigeze bibaho ko umuntu wishyuwe ingurane y’ubutaka Leta igaruka ikamusaba gusubiza ayo mafaranga.,”

Umuyobozi Ushinzwe Guhuza REG n'abayigana Bwana Zawadi Geoffrey

Yakomeje avuga ko n’iyo byaba ngombwa ko ubwo butaka butazakoreshwa nk’uko byari biteganyijwe, nta muturage wakwishyuzwa.

Ati: “Icyo gihe ubwo butaka buba bwabaye ubwa Leta. Hashakwa ikindi gikorwa cy’inyungu rusange cyakorerwaho, ariko ntabwo Leta yagaruka gusaba umuturage amafaranga yamuhaye byemewe n’amategeko,”

Urugomero rwa Nyabarongo II Hydropower Plant ni rumwe mu mishinga minini y’ingufu z’amashanyarazi mu Rwanda, rukazatanga 43.5 MW z’amashanyarazi izongera ubushobozi bw’igihugu ku muriro uva ku mazi.

Uyu mushinga washyizwe mu bikorwa nyuma y’amasezerano Leta y’u Rwanda yagiranye na Leta y’u Bushinwa mu mwaka w' 2020, aho China Exim Bank yatanze inguzanyo yoroheje ya miliyoni $214. Biteganyijwe ko umushinga wa Nyabarongo II uzagirira akamaro uturere umunani turimo Nyarugenge, Rulindo, Gakenke, Muhanga, Kamonyi, Nyabihu, Ngororero na Musanze.

Urugomero rwa Nyabarongo II ruri kubakwa ku butaka buri ku buso bwa Hegitari 600 mu Turere dutatu harimo tubiri two mu Ntara y’Amajyaruguru ari two Gakenke na Rulindo ndetse na Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo

Share