Tadej Pogačar yegukanye umudali wa zahabu muri shampiyona y’isi y’amagare2025

Umunya-Slovenia Tadej Pogačar yongeye kuza ku isonga ku rwego rw’isi mu mukino w’amagare yegukana Shampiyona y’Isi mu gusiganwa ku muhanda mu bagabo (Men’s Elite Road Race) yabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 28 Nzeri 2025.

Tadej Pogačar yegukanye umudali wa zahabu muri shampiyona y’isi y’amagare2025

Pogačar, uzwiho imbaraga nyinshi n’ubuhanga bwo gucika igikundi, yasoje urugendo rurerure rw’ibilometero 267,5 mu masaha 6:21:20. Yatangiye gucika igikundi basigaje ibilometero 104, maze akora urugendo rwatumye asubiza ikuzo yari yarabonye muri Shampiyona y’Isi ya 2024 yabereye i Zurich.

Iyi ntsinzi ni iya kabiri y’icyubahiro mu mateka ye muri iri siganwa, kandi inshuro zombi azegukanye mu buryo busa: gucika igikundi hakiri kare akihangana kugeza ku murongo w’intsinzi.

Umubiligi Remco Evenepoel, uherutse gutsinda Pogačar mu isiganwa ryo gusiganwa n’igihe umuntu ku giti cye (ITT), yagize ikibazo cy’igare mu bilometero 75 bya nyuma. Nubwo yagerageje kugaruka, Pogačar yari yamaze gushyiramo intera itamushobokera. Yasoreje ku mwanya wa kabiri, asizwe umunota 1 n’amasegonda 28.

Umunya-Irlande Ben Healy nawe yitwaye neza, asoreza ku mwanya wa gatatu asizwe iminota 2 n’amasegonda 16.

Iri siganwa ryari rikomeye cyane kuko mu bakinnyi 165 baryitabiriye, 30 gusa nibo babashije kurangiza. Abakinnyi 6 bari bahagarariye u Rwanda bose ntibasoje isiganwa, ibintu byerekana ubukana bwari buririmo n’imisozi myinshi iri ku mihanda nk’umusozi wa Norvège.

Shampiyona y’Isi ikurikira izabera i Montreal muri Canada mu 2026, aho abakinnyi bakomeye ku isi bazongera guhatana ngo bagaragaze ubudasa bwabo mu mukino w’amagare.

Tadej Pogačar yegukanye Shampiyona y’Isi ya 2025 mu gusiganwa ku muhanda, asubiza ikuzo yari yarabonye muri 2024

Umubiligi Evenepoel yagize ikibazo cy’igare, biramuviramo kurangiza ku mwanya wa kabiri

Pogačar yongeye kwerekana ubuhanga bwe bwo gucika igikundi 

Pogačar yongeye kwerekana ubuhanga bwe bwo gucika igikundi no gutsinda ku murongo

Share