U Rwanda Ruzakira Amarushanwa ya F1 mu Myaka 10 ikurikiranye.

Amarushanwa yo ku rwego rw’isi mu mukino wo gusiganwa ku tumodoka duto cyangwa se Formula 1, ugiye kongera kugaruka muri Afurika nyuma y’imyaka isaga 40. Ni nyuma y’uko u Rwanda ruhawe kuzakira amarushanwa y’uyu mukino mu myaka 10 ikurikiranye kuva mu mwaka wa 2030.

U Rwanda Ruzakira Amarushanwa ya F1 mu Myaka 10 ikurikiranye.

Iryo rushanwa rizaba ryitwa African Grandprix, rizashyirwa mu kirangaminsi cy’amarushanwa ya Formula 1 kuva mu mwaka wa 2030, ari na bwo hazaba haruzuye ikibuga cyagenewe gukinirwaho uwo mukino kiri kubakwa mu karere ka Bugeseramu ntara y’Iburasirazuba, ni hafi y’ahari kubakwa ikibuga gishya cy’indege cya Kigali.

Gutangaza ko u Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Formula 1 mu myaka 10 ikurikiranye, byabereye mu nyubako ya BK Arena kuri uyu wa kabiri, mu muhango witabiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Umuyobozi Mukuru w’amarushanwa ya Formula 1 Stefano Domenicali, ndetse n’umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’umukino wo gusiganwa ku tumodoka duto (FIA) Mohammed Ben Sulayem.

Kuba u Rwanda rwahawe kwakira amarushanwa ya Formula 1, ni indi ntambwe itewe n’umugabane wa Afurika muri uyu mukino muri rusange, kuko Afurika yaherukaga gushyirwa ku kirangaminsi cy’uwo mukino mu myaka irenga 30 ishize, kuko amarushanwa y’uwo mukino yaherukaga kubera kuri uyu mugabane wa Afurika, yabereye mu gihugu cya Afurika y’Epfo mu mwaka wa 1993. 

Mu ijambo rye, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko u Rwanda rwari rumaze igihe rwitegura kuzakira amarushanwa ya Formula 1, yishimira ko umugabane wa Afurika uhawe amahirwe yo kwakira amarushanwa y’uwo mukino, abisobanura nk’uburyo umugabane wa Afurika ubonye kugira ngo uteze imbere uyu mukino.

Mu gusobanura aya marushanwa nk’amahirwe akomeye kuri Afurika, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize ati, “U Rwanda rwashyize imbaraga nyinshi mu kwakira amarushanwa ya Formula 1.” 

Icyo kibuga cyagenewe kwakira amarushanwa ya Formula 1, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yasobanuye ko kitazakoreshwa gusa mu kwakira ayo marushanwa, ko ahubwo kizagira uruhare mu kongerera ubumenyi abazakigana, guhanga imirimo mishya, ndetse no gutanga amahirwe y’ubucuruzi ku Banyarwanda ndetse no ku baturage b’umugabane wa Afurika muri rusange.

Umuyobozi Mukuru w’amarushanwa ya Formula 1 Stefano Domenicali, yasobanuye ko kuba u Rwanda ruhawe kwakira amarushanwa ya Formula 1, ari intangiriro y’amateka mashya ya Formula 1, kuko umugabane wa Afurika wasaga n’uwari umaze igihe kirekire warahejwe ku ruhando mpuzamahanga muri uyu mukino.

Yasobanuye ko uboyobozi bwa Formula 1 bwashakaga ko ayo marushanwa agaruka vuba ku mugabane wa Afurika, ariko ko bwifuzaga umufatanyabikorwa ufite icyerekezo kizima. Yavuze ko u Rwanda ruzafasha uyu mukino kugera ku bantu bashya batari bawuzi, bityo bikarufasha mu nzira y’ubukungu n’imibereho myiza bitajegajega. 

Amarushanwa ya Formula 1, biteganyijwe ko azatangira nyuma y’uko ikibuga cyagenewe uwo mukino kimaze kuzura, kandi kikaba cyujuje ibisabwa byose byo ku rwego rwa mbere biteganywa na FIA kugira ngo cyakire amarushanwa ya Formula 1. 

Icyo kibuga, kiri kubakwa i Bugesera, mu birometero 40 mu Majyepfo y’umurwa mukuru Kigali, ni hafi y’ahari kubakwa ikibuga cy’indege mpuzamahanga gishya cya Kigali.

U Rwanda, ruvuga ko rwahisemo kubaka icyo kibuga mu karere ka Bugesera, kuko ari akarere k’imirambi, kandi ari ho hantu hasabwa na FIA n’ubuyobozi bwa Formula 1, kugira ngo horohereze abasiganwa, ndetse n’abareba uwo mukino baryoherwe. 

Uretse amarushanwa ya Formula 1, icyo kibuga cyitezweho kuzajya cyakira andi marushanwa yo gusiganwa ku mamodoka, ibikorwa bikomeye byo ku rwego rw’igihugu, inama, ibikorwa by’imyidagaduro n’ibindi. Kuzana amarushanwa ya Formula 1 mu Rwanda, bikubiye mu mushinga w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku mikino ndetse no kwagura ishoramari ry’Abanyarwanda n’Abanyamahanga mu Rwanda.

U Rwanda ruhawe kwakira amarushanwa ya Formula 1 nyuma y’imyaka myinshi y’ibiganiro hagati y’inzego zinyuranye. Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yatangaje ko u Rwanda rwifuza guhatanira kuzakira amarushanwa ya Formula 1 mu Kuboza kwa 2024, ubwo mu Rwanda haberaga inama y’impuzamashyirahamwe y’imikino yo gusiganwa ku tumodoka duto (FIA). Uyu mwanya u Rwanda ruhawe, rwawuhanganiraga n’ibihugu binyuranye byo ku mugabane wa Afurika, harimo n’igihugu cya Afurika y’Epfo cyaherukaga kwakira bwa nyuma amarushanwa ya Formula 1 yabereye kuri uyu mugabane. 

Ku mugabane wa Afurika, u Rwanda rumaze kugaragaza umwanya warwo wo kuba igicumbi cy’imikino itandukanye, kuko rwakiriye Shampiyona y’Isi mu mukino wo gusiganwa ku magare mu mwaka wa 2025, rwakira inshuro zitandukanye imikino ya nyuma y’amakipe mu mukino w’intoki wa Basketball ku rwego rw’umugabane wa Afurika (Basketball Africa League) (BAL), rwakira inama nkuru y’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) yabaye mu mwaka wa 2023, rwakira inama nkuru y’impuzamashyirahamwe y’umukino wo gusiganwa ku dumodoka duto (FIA), ndetse n’igikorwa cya FIA cyo guhemba abakinnyi bitwaye neza mu mmwaka wa 2024.

Irushanwa rya African Grandprix, ryitezweho kongera umubare w’abanyamahanga basura u Rwanda, kongera amahirwe y’ishoramari ndetse no gukundisha Abanyarwanda umukino wo gusiganwa ku tumodoka duto.

Kugeza ubu, ntiharatangazwa umunsi nyawo irushanwa rya African Grandprix rizatangiriraho, ndetse n’uko rizagenda rikinwa mu myaka 10 iri imbere. Ubuyobozi bwa FIA ndetse na Formula 1, bwatangaje ko amakuru arambuye azatangazwa vuba.

Share