Papa Leo XIV Yasanzwemo Kanseri y’Ibihaha Nyuma yo Kubagwa.

Leta ya Vatikan, yatangaje ko Papa Leo XIV yasanzwemo kanseri y’ibihaha izwi nka pulmonary adenocarcinoma, nyuma yo kubagwa bagakuramo igice cyo hasi cy’igihaha cye cy’iburyo.

Papa Leo XIV Yasanzwemo Kanseri y’Ibihaha Nyuma yo Kubagwa.

Uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi ufite imyaka 71 y’amavuko, yabazwe mu gihe cy’iminota 90 ku wa Kabiri, mu bitaro bya Gemelli biherereye i Roma mu Butaliyani, nyuma y’uko abaganga babonye ikibyimba mu bihaha bye binyuze mu isuzuma ry’ubuvuzi Vatikani yasobanuye ko ryari risanzwe, mu rwego rwo kumenya uko ubuzima bwa Papa bwifashe.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Leta ya Vatican yavuze ko kubagwa byagenze neza, kandi ko Papa yakangutse uko bisanzwe nyuma yo kubagwa. Yongeye gusubizwa mu cyumba cye kiri ku igorofa rya 10 muri ibyo bitaro, nyuma yo kumara igihe gito akurikiranwa n’abaganga.

Leta ya Vatican yasobanuye ko abaganga bakuyemo igice cyose cyo hasi cy’igihaha cy’iburyo cya Papa kugira ngo babashe guca intege iyo kanseri. Gusa, umwe mu bahagarariye Leta ya Vatican, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko hakomeje gukorwa ibindi bizamini kugira ngo hamenyekane niba kanseri yaba yarageze no mu bindi bice by’umubiri. 

Iyi ndwara yemejwe nyuma y’uko mbere Papa yari yatangaje ko ikibyimba cyo mu bihaha bye cyari cyabonetse hakiri kare. Ku Cyumweru, yavuze ko abaganga bari bamugiriye inama yo kubagwa kugira ngo bagikuremo.

Icyo gihe yasobanuye ko icyo kibyimba cyari kitarakura, kandi ko cyari cyabonetse “hakiri kare cyane”.

Leta ya Vatican, yavuze ko nyuma yo gusuzuma icyo kibyimba, abaganga bemeje ko ari kanseri y’ibihaha, nk’uko bari barabiketse mbere yo kubagwa. Yongeyeho ko Papa atari afite ibimenyetso by’indwara cyangwa ubwandu. 

Amakuru y’uko Papa afite kanseri, yateye impungenge abayoboke ba Kiliziya Gatolika n’abandi bantu hirya no hino ku isi, nubwo Leta ya Vatican yatangaje ko kubagwa kwe byagenze neza. 

Ku wa Kabiri, Cardinal Pietro Parolin, Umunyamabanga wa Leta ya Vatican, yabwiye abanyamakuru ko aya makuru yari atunguranye. 

Yagize ati, “Ese mbabwire ko mpangayitse? Yego, kuko mu by’ukuri ntari niteze ikintu nk’iki.”

Parolin yavuze ko abakardinali na bo batunguwe n’aya makuru, ariko ko bizeye ko Papa Leo XIV azakira vuba.

Hanze y’ibitaro bya Gemelli, bamwe mu Bakristu Gatolika bari bahateraniye kugira ngo bagaragaze ko bashyigikiye Papa kandi bari kumusabira.

Umugore witwa Carla yabwiye BBC ati, “Agaragara nk’ufite ituze, natwe turatuje, nubwo uburwayi buhora buteye agahinda.”

Undi mugore witwa Elsa yavuze ko aya makuru yamutangaje, kuko igihe Papa Leo yatorwaga yari yaratekereje ko ari umuyobozi ukiri muto kandi ufite amagara mazima. 

Yagize ati, “Bigaragara ko na we ashobora kurwara nk’abandi.” 

Hari amakuru yatangajwe avuga ko Papa yahisemo kubagwa vuba bishoboka kuko ateganya kugirira uruzinduko rwa gishumba muri Amerika y’Epfo mu ntangiriro z’Ugushyingo. Muri urwo ruzinduko, biteganyijwe ko azasura n’igihugu cya Peru, igihugu yamazemo imyaka myinshi ari umumisiyoneri, nyuma akaza no kuhakorera umurimo nka Musenyeri. 

Cardinal Kikuchi Tarcisio Isao w’i Tokyo yavuze ku mbuga nkoranyambaga ko yahuye na Papa ku wa Mbere, kandi ko icyo gihe Papa yumvaga ameze neza ku mubiri.

Gahunda za Papa zasubitswe kugeza ku wa 20 Ukwakira kugira ngo abone igihe gihagije cyo gukira nyuma yo kubagwa.

Mbere yo kujya mu bitaro, Papa yari yaciye amarenga ko agiye kubagwa, ubwo ku cyumweru gishize yayoboraga isengesho rya buri cyumweru ryitwa Indamutso ya Malayika cyangwa se Angelus mu rurimi rw’Ikilatini, ari ku rubuga rwitiriwe Mutagatifu Petero i Vatican.

Ku wa Kabiri, abantu benshi bari bateraniye hanze y’ibitaro bya Gemelli baje kumwakira. Papa yabazungurukije ukuboko kandi arabamwenyurira ubwo imodoka ye yahageraga.

Kugeza ubu, Leta ya Vatican ntiratangaza ibisubizo bya nyuma by’ibizamini bigaragaza niba kanseri yarageze mu bindi bice by’umubiri, cyangwa niba indwara ye izagira ingaruka ku ruzinduko ateganya kugirira muri Amerika y’Epfo.

Share