Tchad: Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi yakatiwe gufungwa imyaka 20
Urukiko ruburanisha ibyaha bikomeye muri Tchad rwakatiye Success Masra, wahoze ari Minisitiri w’Intebe ndetse akaba n’umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi Les Transformateurs, igihano cyo gufungwa imyaka 20.

Yahamijwe ibyaha birimo guteza imvururu, gukwirakwiza urwango n’ubwicanyi, byose bifitanye isano n’imirwano yabaye muri Gicurasi hagati y’abashumba n’abahinzi.
Uretse igihano cy’igifungo, Masra yategetswe no kwishyura amande ya miliyari imwe y’ama CFA, angana hafi miliyoni 1.8 z’amadolari ya Amerika. Mbere yo gusohoka mu rukiko, yabwiye abayoboke be amagambo y’ubutwari agira ati: “Mukomeze muhagarare gitwari.”
Umwunganizi we mu mategeko, Kadjilembay Francis, yavuze ko uru rubanza ari ugusebya no guca intege umukiriya we, ahita atangaza ko azajurira.
Masra yari kumwe n’abandi baregwa 67, benshi bakomoka mu bwoko bwa Ngambaye, bashinjwa kuba ari bo bateje imirwano yahitanye abantu 35, abandi batandatu bagakomereka, mu karere ka Logone Occidental, mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Tchad.
Uyu munyapolitiki wigeze kuyobora guverinoma hagati ya Mutarama na Gicurasi 2024, azwi nk’utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Mahamat Déby wafashe ubutegetsi mu 2021, nyuma y’urupfu rwa se Idriss Déby Itno, wari umaze imyaka 30 ayobora Tchad, aguye ku rugamba yari ahanganyemo n’inyeshyamba mu majyaruguru.
Mu matora yabaye mu ntangiriro z’uyu mwaka, Déby yemejwe nka perezida, ariko ayo matora yanze kwitabirwa no kwemerwa na Masra n’ishyaka rye.